Umuhanzikazi Asinah Erra yashyize hanze indirimbo ye yise “Turn Up” yahuriyemo na Riderman mu rwego rwo guhuza abafana babo batatanye ubwo urukundo rwabo rwarangiraga.
Benshi bumvise inkuru ko Asinah na Riderman bafitanye
indirimbo ntabwo babyemeye, bagize ngo ni bya bihuha byo kuri Whatsapp na
Instagram, kuko nta buryo na bumwe batekerezaga ko bahura uretse no gukora
indirimbo ngo banasuhuzanye.
Amahari hagati y’aba bombi yatangiye mu 2015 ubwo
Gatsinzi Emery yatunguraga Mukasine Asinah bari bamaze imyaka 8, agashyira
hanze impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe na Agasaro Nadia Farida wabaye
Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya.
Byabaye ikibazo gikomeye cyane, agahinda n’umubararo
biganza umutima wa Asinah kwakira ko atakibaye umugore w’umugaba mukuru w’Ibisumizi
biba ihurizo ry’urusobe.
Asinah wahoze ari umukunzi wa Riderman
Uyu mukobwa utaravugaga mu itangazamakuru, wahoraga
yibombaritse ku bw’urukundo, yahise ahinduka agahinda agatura micro atangirira
ku ndirimbo yise “Iz’ubu” yumvikanamo guhemukirwa mu rukundo bisa neza n’ibyo
yari amaze kunyuramo.
Icyo gihe kandi utwuma dufata amajwi na camera
by’abanyamakuru bwamwerekejeho, byibuze buri cyumweru hagasohoka inkuru uyu
mukobwa avuga kuri Riderman. Rimwe ati ‘urugo rwabo ntiruzaramba’ ubundi ati
‘yahimbye indirimbo yamamaza ihohoterwa rikorerwa abagore ni ihagarikwe’ bitaba
ibyo akabinyuza mu ndirimbo nk ‘izirimo “F***k You” ya Kizz Daniel
yasubiyemo na “Game Over” yakoranye na Neg The General.
Ibyo Asinah yagendaga avuga byose byarakazaga cyane
Riderman kuko ‘harimo no kuvogera umuryango we’ ku buryo yanahakaniye
itangazamakuru ko nta kintu azongera kumuvugaho.
Abafana babikurikiraniraga ku ruhande bari bazi ko aba
bombi ari abanzi mu buryo bweruye ku buryo aho umwe yanyura undi yahacisha
umuriro ugurumana.
Indirimbo yasohotse ku bwa burembe
Nyuma y’imyaka hafi itanu y’intambara z’amagambo aba
bahanzi bakoranye indirimbo yitwa mu
buryo abantu batakekaga.
Ni indirimbo yitwa “Turn Up” yakozwe na Holybeat mu
gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Julien BmJizzo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Ukwakira 2019, Asinah yavuze ko yagize igitekerezo cy’iyi ndirimbo kuva mu 2017 mu rwego rwo kongera guhuza abakunzi babo batatanye ubwo urukundo rwabo rwarangiraga.
Ati “ Ngira ngo mwese murabizi ibyabaye naricaye
ndatekereza ni iki cyatuma n’abantu naba naratakaje cyangwa se nawe yaba
yaratakaje twabahuriza hamwe. Ntekereza kuri uyu mushinga ndavuga nti ‘ni
ndamuka nihuje nawe na ba bafana dushobora kuba twaratakaje mu buryo bumwe
cyangwa ubundi nabo bashobora kuba bagaruka.”
Bitewe n’uko Asinah na Riderman bari bamaze igihe iby’urukundo rwabo byararangiye, uyu mukobwa avuga ko bitamworoheye kugira ngo amwumvishe impamvu iyi ndirimbo ikwiye gukorwa kandi ari mu nyungu z’abafana babo.
Ati “ Ntabwo byanyoroheye kuko yarashatse, byamfashe
igihe ariko sinigeze nshika intege narakomeje ndabimusaba ndamubwira nti ‘kuko
hari abantu batandukanye kubera twebwe ntekereza ko bizabagarura hamwe.”
Asinah avuga ko
Riderman yarangije kuririmba iyi ndirimbo mu 2018, ariko nyuma y’aho yaje
kumwihinduka ku buryo byanatumye itinda gusohoka ndetse ntanagaragare mu
mashusho yayo.
Ati “Hajemo ibibazo by’uko Riderman yari yafashe
icyemezo cy’uko tugomba kuyikorana nyuma yaho biza guhinduka ariko njyewe
indirimbo nari namaze no kuyishyura, sinigeze nshika intege, Holybeat ashaka
kunyima indirimbo yanjye hazamo ibibazo nk’ibyo ariko byaje gukemuka.”
Asinah ntabwo aherukana na Riderman ngo abe yamubwira
impamvu atashatse ko umushinga urangira, gusa bishoboka ko byaba byaraturutse ku
mpamvu z’umuryango we.
Gukorana indirimbo na Riderman ngo ntabwo ari uburyo
bwo kongera kumureshya, kumumenyekaniraho cyangwa ikindi ahubwo ayitezeho
kongera guhuriza hamwe abafana babo, biramutse bitabaye ngo byaba ari igihombo
kuri we.
TANGA IGITECYEREZO