RFL
Kigali

Abakiranye neza barongera! Indirimbo ya Asinah na Riderman yagiye hanze ku bwa burembe-VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:22/10/2019 19:34
2


Umuhanzikazi Asinah Erra yashyize hanze indirimbo ye yise “Turn Up” yahuriyemo na Riderman mu rwego rwo guhuza abafana babo batatanye ubwo urukundo rwabo rwarangiraga.



Benshi bumvise inkuru ko Asinah na Riderman bafitanye indirimbo ntabwo babyemeye, bagize ngo ni bya bihuha byo kuri Whatsapp na Instagram, kuko nta buryo na bumwe batekerezaga ko bahura uretse no gukora indirimbo ngo banasuhuzanye.

Amahari hagati y’aba bombi yatangiye mu 2015 ubwo Gatsinzi Emery yatunguraga Mukasine Asinah bari bamaze imyaka 8, agashyira hanze impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe na Agasaro Nadia Farida wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya.

Byabaye ikibazo gikomeye cyane, agahinda n’umubararo biganza umutima wa Asinah kwakira ko atakibaye umugore w’umugaba mukuru w’Ibisumizi biba ihurizo ry’urusobe.


Asinah wahoze ari umukunzi wa Riderman 

Uyu mukobwa utaravugaga mu itangazamakuru, wahoraga yibombaritse ku bw’urukundo, yahise ahinduka agahinda agatura micro atangirira ku ndirimbo yise “Iz’ubu” yumvikanamo guhemukirwa mu rukundo bisa neza n’ibyo yari amaze kunyuramo.

Icyo gihe kandi utwuma dufata amajwi na camera by’abanyamakuru bwamwerekejeho, byibuze buri cyumweru hagasohoka inkuru uyu mukobwa avuga kuri Riderman. Rimwe ati ‘urugo rwabo ntiruzaramba’ ubundi ati ‘yahimbye indirimbo yamamaza ihohoterwa rikorerwa abagore ni ihagarikwe’ bitaba ibyo akabinyuza mu ndirimbo nk ‘izirimo  “F***k You” ya Kizz Daniel yasubiyemo na “Game Over” yakoranye na Neg The General.

Ibyo Asinah yagendaga avuga byose byarakazaga cyane Riderman kuko ‘harimo no kuvogera umuryango we’ ku buryo yanahakaniye itangazamakuru ko nta kintu azongera kumuvugaho.

Abafana babikurikiraniraga ku ruhande bari bazi ko aba bombi ari abanzi mu buryo bweruye ku buryo aho umwe yanyura undi yahacisha umuriro ugurumana.

Indirimbo yasohotse ku bwa burembe

Nyuma y’imyaka hafi itanu y’intambara z’amagambo aba bahanzi bakoranye indirimbo yitwa mu buryo abantu batakekaga.

Ni indirimbo yitwa “Turn Up” yakozwe na Holybeat mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Julien BmJizzo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Ukwakira 2019, Asinah yavuze ko yagize igitekerezo cy’iyi ndirimbo kuva mu 2017 mu rwego rwo kongera guhuza abakunzi babo batatanye ubwo urukundo rwabo rwarangiraga.

Ati “ Ngira ngo mwese murabizi ibyabaye naricaye ndatekereza ni iki cyatuma n’abantu naba naratakaje cyangwa se nawe yaba yaratakaje twabahuriza hamwe. Ntekereza kuri uyu mushinga ndavuga nti ‘ni ndamuka nihuje nawe na ba bafana dushobora kuba twaratakaje mu buryo bumwe cyangwa ubundi nabo bashobora kuba bagaruka.”

Bitewe n’uko Asinah na Riderman bari bamaze igihe iby’urukundo rwabo byararangiye, uyu mukobwa avuga ko bitamworoheye kugira ngo amwumvishe impamvu iyi ndirimbo ikwiye gukorwa kandi ari mu nyungu z’abafana babo.

Ati “ Ntabwo byanyoroheye kuko yarashatse, byamfashe igihe ariko sinigeze nshika intege narakomeje ndabimusaba ndamubwira nti ‘kuko hari abantu batandukanye kubera twebwe ntekereza ko bizabagarura hamwe.”

Asinah avuga ko Riderman yarangije kuririmba iyi ndirimbo mu 2018, ariko nyuma y’aho yaje kumwihinduka ku buryo byanatumye itinda gusohoka ndetse ntanagaragare mu mashusho yayo.

Ati “Hajemo ibibazo by’uko Riderman yari yafashe icyemezo cy’uko tugomba kuyikorana nyuma yaho biza guhinduka ariko njyewe indirimbo nari namaze no kuyishyura, sinigeze nshika intege, Holybeat ashaka kunyima indirimbo yanjye hazamo ibibazo nk’ibyo ariko byaje gukemuka.”

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO ASINAH YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU

Asinah ntabwo aherukana na Riderman ngo abe yamubwira impamvu atashatse ko umushinga urangira, gusa bishoboka ko byaba byaraturutse ku mpamvu z’umuryango we.

Gukorana indirimbo na Riderman ngo ntabwo ari uburyo bwo kongera kumureshya, kumumenyekaniraho cyangwa ikindi ahubwo ayitezeho kongera guhuriza hamwe abafana babo, biramutse bitabaye ngo byaba ari igihombo kuri we.

REBA TURN UP YA ASINAH NA RIDERMAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Samson4 years ago
    Ubuse iyi video ko ndeba ari iyumuntu umwe nta riderman mbonamo hano mwashatse umuntu mumwambika masqué muramubeshyera ngo ni riderman
  • James 4 years ago
    this man who acted in this video isn't riderman for real





Inyarwanda BACKGROUND