RFL
Kigali

Intama yitwa Chriss yarushaga izindi zose ubwoya bwinshi yapfuye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/10/2019 18:03
0


Intama izwi ku izina rya Chris yo muri Australia yo mu bwoko bwa merino buzwiho kugira ubwoya burebure kandi bworohereye yigeze kwamamara ubwo byemejwe ko ari yo ifite ubwoya bwa mbere bwinshi, ubu yapfuye.



Iyi ntama yavuzweho cyane mu 2015 ubwo byavuzwe ko ubwoya ifite ubusanzwe ari ubwoya intama imera mu myaka itandatu yose hamwe. Icyo gihe hahise hakurikiraho kuyogosha byo kuramira ubuzima bwayo, bayivanyeho ubwoya bupima 41.1kg. Byaje kwemezwa ko uwo ari umuhigo w'isi w'ubwoya bwinshi ku ntama.

Kuri uyu wa kabiri, abita ku buzima bw'iyi ntama mu rwuri rw'ahitwa New South Wales muri Australia, bavuze ko yapfuye kubera izabukuru. Mu butumwa bwo ku rubuga rwa internet, abakozi bo ku rwuri rwa Little Oak Sanctuary banditse bati: "Tubabajwe cyane no kubura iyi ntama nziza, ifite ubuhanga kandi ikagira urugwiro".

Bitekerezwa ko iyi ntama Chris yari ifite imyaka 10 y'amavuko, iki kiba ari ikigero cy'imyaka muri rusange intama yo mu bwoko bwa merino imara. Chris yaje kugira abafana benshi ubwo yabonekaga igatabarwa iri hafi y'umurwa mukuru Canberra wa Australia, mu myaka ine ishize.

Icyo gihe, impuguke mu mibereho myiza y'inyamaswa baburiye ko uburemere bw'ubwoya bwayo bwari bukupye hafi inshuro eshanu ubwo intama isanzwe igira bwari bushyize mu kaga ubuzima bwayo.

Nyuma ubwo bwoya bwayo bwaje kogoshwa na Ian Elkins, intyoza mu kogosha intama muri icyo gihugu, wavuze ko mu myaka 35 yari amaze muri ako kazi atari bwigere na rimwe abona ikintu nk'icyo.

Abanya Australia babarirwa muri za magana bitanze nk'abakorerabushake, buri umwe ashaka gutunga iyo ntama akayitaho. Nyuma ikoti ry'ubwoya bwayo ryaje gushyirwa mu nzu ndangamurage ya Australia ngo abayisura bajye naryo barireba.

Iyo nkuru y'ubwo bwoya bw'iyi ntama yanatangajwe mu gitabo cy'amafoto ku bw'ishyirahamwe ryo mu Bwongereza rirwanya guhohotera inyamaswa (RSPCA).

Mu minsi micye ishize, iyi ntama yari yagaragaye ifite ubuzima bwiza, nkuko Kate Luke wari ushinzwe kuyitaho abivuga. Yabwiye ikinyamakuru The Canberra Times ko "urupfu rwayo rwaje giturumbuka".

Urwuri yabagamo rwongeyeho ko nubwo iyo ntama Chris yari izwi cyane kubera kugira ubwoya bwinshi, ku bahakora bo yari ivuze "ibindi byinshi.

 

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND