RFL
Kigali

Goma: Abaturage bongeye kwambuka nta kibazo, ariko abanyeshuri ntibarabyemererwa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/10/2019 16:45
0


Ku mupaka wa Gisenyi na Goma urujya n'uruza rw'abantu rwongeye kuba nk'urusanzwe nyuma y'uko ku ruhande rw'u Rwanda babuzwaga kwambuka kubera indwara ya Ebola yavugwaga hakurya i Goma muri Congo



Ubwo Ebola yageraga mu mujyi wa Goma mu kwezi kwa karindwi, uruhande rwa Gisenyi mu Rwanda batangiye kugabanya urujya n'uruza rw'abambuka umupaka w'imijyi yombi isa n'ifatanye.

Umupaka wa Gisenyi na Goma uri mu mipaka inyuraho abantu benshi cyane ku munsi. Imijyi yombi abayituye batunzwe ahanini n'ubucuruzi. Abanyecongo bo ntibigeze babuzwa kwinjira mu Rwanda.

Abategetsi ku ruhande rw'u Rwanda bavuze ko hazajya hambuka abaturage bacye bashobora guhagararira abandi. Ibi byatumye ubuzima bwa bamwe bujya mu kaga nk'uko babivuga.

Abanyeshuri b'amashuri y'incuke, abanza, ayisumbuye na kaminuza biga i Goma bataha mu Rwanda buri munsi babujijwe kongera kwambuka. Hashize igihe gito umupaka wongeye gufungurwa kuri bose nk'uko abaturage babibwiye umunyamakuru ku mupaka.

Abanyeshuri biga muri kaminuza kuko batambara impuzankano (uniformes) bambuka nk'abandi baturage, abiga abanza n'ayisumbuye bo ntibibashobokera. Alice Tuyishimire avuga ko akora ibikorwa by'ubucuruzi hagati y'imijyi yombi, avuga ko we hashize icyumweru kirenga yambuka nta kibazo.

Tuyishimire ati: "Ubu turi kwambuka nta kibazo kandi byaradufashije cyane, inzara yari yabaye nyinshi bamwe bakabura uko babaho. Arakomeza ati: "Turashimira ubuyobozi, nibatureke twambuke kuko guhahirana n'abanyekongo biradufasha cyane".

Noella Mukiza avuga ko acuruza inkweto ati: "Bari badufungiye imipaka tukirirwa twicaye, tugapfa nabi tukarara inzara, ariko ubu ni ugushimira Imana kuko turi kwambuka nta kibazo".

Dusingizimana Evariste, umucuruzi, avuga ko kubabuza kwambuka byari bigiye gutuma bahagarika ubucuruzi bwabo. Ati: "Ni ukuvuga ngo abakongomani bo hakurya nibo basa n'abatugize [niho bajyana ibicuruzwa]. Ubu rero turi kwambuka nta kibazo urabona ko n'imifuka ifunze turi kuyambutsa".

Abashinzwe umupaka ku ruhande rw'u Rwanda ntibifuje kuvugana n'abanyamakuru ku ngingo yo kongera kwemerera abaturage kwambuka nka mbere. Indwara ya Ebola iheruka kuvugwa mu mujyi wa Goma mu mpera z'ukwezi kwa karindwi.

Ababyeyi bafite abanyeshuri biga i Goma, aho bigisha mu gifaransa, baheruka kubwira BBC ko leta ikwiye kongera ikareka abana babo bakajya kwigayo kuko ari ho bafitiye ubushobozi.

Ubutegetsi mu Rwanda buri gutegurira aba banyeshuri bigaga i Goma amasomo y'icyongereza kugira ngo umwaka utaha bazatangire kwiga mu mashuri yo mu Rwanda yigisha mu cyongereza.

Src: BBC

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND