RFL
Kigali

Inkuru y'urukundo n'ubuhemu mu gitabo "Undi Munsi" cy'umunyamakuru Maniraguha

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:22/10/2019 14:46
1


Umunyamakuru Maniraguha Ferdinand yanditse igitabo gikubiyemo inkuru ndende (Novel/Roman) y'urukundo mu ntego zo guteza imbere ubuvanganzo nyarwanda.



Iki gitabo cyiswe ‘Undi Munsi’ gikubiyemo inkuru y’urukundo rw’umukobwa witwa Naila n’umusore Gisa bakundanye bigana muri Kaminuza, bigakomeza na nyuma yo kwiga ariko  umusore akaza kubura akazi.

 Kubera ubwinshi bw’abashakaga uwo mukobwa kandi bakomeye, Gisa yarahizwe, akoreshwa impanuka ajya mu bitaro ari naho akaga ke katangiriye.

Mu bitaro aho yahahuriye n’umukobwa wamwiziritseho kugeza ubwo ahitanye Naila ngo amwegukane, birangira Gisa ahungiye mu bihayimana ariko naho ntiyahirwa kuko yaracokojwe birangira ahindutse umwicanyi.

Maniraguha avuga ko ari inkuru ishingiye ku bibaho mu buzima, igenewe buri wese kuko irimo urukundo, ubuhemu, ubugizi bwa nabi n’ubutabera burenze ubutangwa ku Isi.

Uyu mwanditsi avuga ko ibijyanye n’ubuvanganzo yabitangiye kera akiga mu mashuri abanza, bikarushaho mu mashuri yisumbuye na Kaminuza kuko amasomo yahize afite aho ahuriye n’ubuvanganzo.

Kwandika inkuru ndende kandi avuga ko byaturutse ku buke bw’ibitabo by’ubuvanganzo byanditse mu Kinyarwanda, kuko mu masomero menshi mu gihugu ndetse no ku bigo by’amashuri usanga higanje ibitabo by’abanyamahanga.

Yagize ati “Akenshi abantu bashinja abanyarwanda kutagira umuco wo gusoma ariko sinkeka ko ari cyo kibazo, ahubwo n’ibitabo by’abanyarwanda byanditse mu Kinyarwanda ni bike, kandi umubare munini w’abanyarwanda uvuga Ikinyarwanda. Ni akazi k’abanditsi rero kwandika ibishimisha kandi byigisha abasomyi”.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ishyinguranyandiko (RALSA) giherutse gutangaza  ko mu masomero 61 y’abaturage hirya no hino mu gihugu higanjemo ibitabo byanditse mu ndimi z’amahanga, ari nabyo akenshi bituma batayagana ku bwinshi.

Igitabo ‘Undi Munsi’ cyasohotse muri uku kwezi k’Ukwakira, vuha aha kiraba kiboneka mu masomero atandukanye mu mujyi wa Kigali nka Librairie Caritas n’andi. Kigura amafaranga 5000.

Maniraguha Ferdinand yiyemeje gukundisha abanyarwanda gusoma yandika igitabo

Igitabo undi munsi gishingiye ku nkuru y'urukundo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hatangimana celestin4 years ago
    Hongela ferdinard!





Inyarwanda BACKGROUND