RFL
Kigali

‘Supra Mag’ izasohoka ivuga ku bwiza n’imideli, urugendo rwa Miss Umunyana Shanitah n’ibindi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2019 14:45
0


Kompanyi ya KS Ltd igeze kure umushinga w’ikinyamakuru ‘Supra Mag’ nimero ya mbere (No1), kizavuga ku bwiza n’imideli, byumwihariko kikavuga ku rugendo rw’irushanwa rya Miss supranational 2019.



Nsengiyumva Alphonse uhagarariye kompanyi ya KS Ltd, yatangarije INYARWANDA, ko ‘Supra Mag’ bakubiyemo ibintu byinshi ‘hari bwa bwiza tuba dushaka, hari imyambarire, imyitwarire, umuco, ubwenjye, ubuzima, ubujyanama,”

Yavuze ko iyi ‘magazine’ izajya igaruka no ku buzima bwa buri munsi atari amarushanwa y’ubwiza gusa. ‘Supra Mag’ iri gutunganywa n’abakozi ba kompanyi ya KS Ltd. Avuga ko izasohoka hongewemo n’urugendo Miss Umunyana Shanitah azagirira muri Poland mu Ukuboza 2019.

‘Supra Mag’ yatekerejwe mu rwego rwo guteza imbere ubwiza ndetse n'imideli mu Rwanda. Izajya isohoka gatatu mu mwaka. Nsengiyumva avuga ko hari n'ibindi bikorwa kompanyi ya KS LTD iteganya gukora bijyanye n'imideli; bimwe muri byo harimo na Supra Mag.

Muri Nimero ya mbere bibanze ku irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019, urugendo rwa Miss Shanitah Umunyana, hazagaragaramo kandi abantu b’icyitegererezo, hagaragaremo imyambarire igezweho, ndetse n'ibijyanye nayo, amafoto atandukanye y'ibyamamare mu bihe bitandukanye n’ibindi.

Umunyana Shanitah niwe wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 mu birori byabereye muri Serana Hotel, kuwa 08 Nzeli 2019.

Yagaragiwe na Magambo Yvette wabaye igisonga cya kane; Umufite Anipha igisonga cya Gatatu, Umwali Sandrine Igisonga cya kabiri na Umutoniwase Anastasie Igisonga cya mbere.

Umunyana aritegura guserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Poland mu Ukuboza aho aza ahatanye n’abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye.

Asanzwe afite ikamba ry’Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018, yanaserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University 2018.

'Supra Mag' izasohoka ivuga ku irushanwa rya Miss Supranational n'urugendo Miss Shanitah azagirira muri Poland

'Supra Mag' izajya isohoka gatatu mu mwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND