Tutirengajije n’ibindi bice by’umubiri nk’intoki, ibirenge nabyo burya bishobora kugaragaza uko umuntu ateye, bitewe n’imiterere y’ikirenge cye. Ubu bushakashatsi bwakozwe hashingiwe ku mano ndetse n’uko akoze, aha rero ushobora kureba uko amano yawe akoze bikaguha ishusho y’uko uteye mu buzima busanzwe.
Mu moko atanu y’ibirenge tugiye kuvugaho nonaha urabasha kuvanamo uko icyawe giteye n’uko uteye.
Ufite ikirenge gifite amano asumbana, buri ryose risumba irindi:
Niba ikirenge cyawe gifite amano ariko iry’igikumwe risumba ayandi, bishatse kuvuga ko uri umuntu wisanga mu bandi ndetse woroheje, ukunda kumva bagenzi bawe ndetse ugira amarangamutima, ntabwo ukunda amahane, ukora uko ushoboye ngo ushake amahoro.
Ufite ikirenge gifite amano atatu abanza areshya neza:
Niba
ikirenge cyawe gifite amano atatu ya mbere areshya mu gihe abiri asigaye ari
magufi bishatse kuvuga ko uri umuntu uri irresponsible ukunda amakimbirane,
ntabwo ujya ufata imyanzuro ihamye, wikundira iraha no kwinezeza.
Ufite ikirenge gifite ino rya kabiri rirerire kuruta ayandi:
Niba
ikirenge cyawe gifite ino rikurikira igikumwe ari rirerire cyane kuruta andi
bishatse kuvuga ko uri umuntu utagira udushya muri wowe, ntabwo ukora uko ushoboye
ngo uzane ibindi bitekerezo, ufata ibyemezo uhubutse utabanje gutekerezaho
ugira imyitwarire mibi kuko utareba kure.
Ufite ikirenge gifite ino ry’igikumwe rinini andi yose ni magufi kandi arareshya:
Niba
ino ryawe ry’igikumwe risumba andi yose mu gihe asigaye ari magufi kandi akaba
areshya bishatse kuvuga ko uri umuntu utuje mu buzima bwawe, ukunda gutekereza
cyane ukibaza kuri buri kimwe, ugira ibitekerezo byubaka, ufata umwanzuro
wabanje gutekerezaho neza, ntabwo ukunda kugira amarangamutima kuko uzi ko
yagukoresha amakosa.
Niba ikirenge cyawe gifite amano
ameze gutya:
Uri
umuntu utangaje kuko si benshi bafite iki kirenge, ugira ubuzima bwubakiye ku
ntego, ugira ibitekerezo bihambaye cyane, uhora wumva wagira itandukaniro n’abandi,
ushaka uko wagira ibitekerezo bishya kuri buri kimwe, uratandukanye rwose,
ntujya wifuza gusubira inyuma ukundi.
Src: passeportsante.net
TANGA IGITECYEREZO