RFL
Kigali

Imiterere y’ikirenge cyawe isobanuye byinshi ku buzima bwawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/10/2019 12:33
17


Tutirengajije n’ibindi bice by’umubiri nk’intoki, ibirenge nabyo burya bishobora kugaragaza uko umuntu ateye, bitewe n’imiterere y’ikirenge cye. Ubu bushakashatsi bwakozwe hashingiwe ku mano ndetse n’uko akoze, aha rero ushobora kureba uko amano yawe akoze bikaguha ishusho y’uko uteye mu buzima busanzwe.



Mu moko atanu y’ibirenge tugiye kuvugaho nonaha urabasha kuvanamo uko icyawe giteye n’uko uteye. 

Ufite ikirenge gifite amano asumbana, buri ryose risumba irindi:


Niba ikirenge cyawe gifite amano ariko iry’igikumwe risumba ayandi, bishatse kuvuga ko uri umuntu wisanga mu bandi ndetse woroheje, ukunda kumva bagenzi bawe ndetse ugira amarangamutima, ntabwo ukunda amahane, ukora uko ushoboye ngo ushake amahoro.

Ufite ikirenge gifite amano atatu abanza areshya neza:


Niba ikirenge cyawe gifite amano atatu ya mbere areshya mu gihe abiri asigaye ari magufi bishatse kuvuga ko uri umuntu uri irresponsible ukunda amakimbirane, ntabwo ujya ufata imyanzuro ihamye, wikundira iraha no kwinezeza.

Ufite ikirenge gifite ino rya kabiri rirerire kuruta ayandi:


Niba ikirenge cyawe gifite ino rikurikira igikumwe ari rirerire cyane kuruta andi bishatse kuvuga ko uri umuntu utagira udushya muri wowe, ntabwo ukora uko ushoboye ngo uzane ibindi bitekerezo, ufata ibyemezo uhubutse utabanje gutekerezaho ugira imyitwarire mibi kuko utareba kure.

Ufite ikirenge gifite ino ry’igikumwe rinini andi yose ni magufi kandi arareshya:


Niba ino ryawe ry’igikumwe risumba andi yose mu gihe asigaye ari magufi kandi akaba areshya bishatse kuvuga ko uri umuntu utuje mu buzima bwawe, ukunda gutekereza cyane ukibaza kuri buri kimwe, ugira ibitekerezo byubaka, ufata umwanzuro wabanje gutekerezaho neza, ntabwo ukunda kugira amarangamutima kuko uzi ko yagukoresha amakosa.

Niba ikirenge cyawe gifite amano ameze gutya:

Uri umuntu utangaje kuko si benshi bafite iki kirenge, ugira ubuzima bwubakiye ku ntego, ugira ibitekerezo bihambaye cyane, uhora wumva wagira itandukaniro n’abandi, ushaka uko wagira ibitekerezo bishya kuri buri kimwe, uratandukanye rwose, ntujya wifuza gusubira inyuma ukundi.

Src: passeportsante.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwimbabazi Nadia4 years ago
    Nku muntu ufite amani abiri abanza areshya ubwo bishatse kuvuga gusobanura iki
  • Chance4 years ago
    Mubyukuri Murakoze !! Ariko ibyo ntacyo bivuze cyane ko Hari Abavuka Ntabirenge bafite!! Kandi Nabo Ni Abantu nka bandi bose!!
  • Umugwaneza4 years ago
    Mukomerezaho buri wese abonye igice aherereyemo
  • Habiyaremye Emmanuel4 years ago
    Hano baratubeshye
  • NIYITEGEKA JDamascene4 years ago
    Bishobotse ayo makuru mwayatugezaho mukurikije ibiganza.
  • Menza4 years ago
    Muradushutse.
  • Twahirwa Gad 4 years ago
    Ndabona ibyo muvuze kuri njye bihura n'ukuri.
  • keria 4 years ago
    ok nange amano yange guhera kugahera arasumbana noneho wagera kugikumwe kikayasumba yose
  • Umutesi sauda4 years ago
    Niko bimeze cyane 1
  • Natal 4 years ago
    Hari ikitarimo, amano 2 manini areshya andi asigaye agiye arutanwa.
  • Nshimyimana Olivier4 years ago
    njyew nsanze ikirenge mfite gitandukanye nibyo mwavuze haruguru kuko njyewe amano2abanza arareshya andi akaba asumbana amanuka ubwose njyew bishatse gusobanura iki?
  • Ulysse4 years ago
    Ni ukubeshya
  • Ulysse4 years ago
    Ni ukubeshya
  • Nsababaganwa mathieu4 years ago
    Muvyo mwavuz harimwo ibihurirany na kamer yumuntu
  • Hagenimana4 years ago
    Sha rwose nge ntago bihuye
  • Uwase joan4 years ago
    ngewe birahura neza cyanee
  • Uwase joan4 years ago
    sha ngewebirahura murakoze





Inyarwanda BACKGROUND