RFL
Kigali

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi yagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo na Ba Nyampinga batatu-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2019 8:30
0


Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin yagiranye ibiganiro 'nyunguranabitekerezo' na Nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza Meghan, Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa.



Amb.Rugira yagiranye ibiganiro na ba Nyampinga batatu b’u Rwanda, kuri uyu wa 21 Ukwakira 2019. Kuri konti ya Twitter ya Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi , banditse ko uyu muyobozi yahuye akanagirana ‘ibiganiro nyunguranabitekerezo’ na ba Nyampinga batatu b'u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Kuwa 13 Ukwakira 2019 Miss Nimwiza Meghan na Iradukunda Liliane bagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga. Miss Meghan, Elsa na Liliane bamaze iminsi i Burayi mu rugendo rwo gushakisha abafatanyabikorwa mu mishinga yabo.

Urugendo rwabo rwa mbere barutangiriye muri Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Bonn, kuwa 05 Ukwakira 2019. Bagendereye kandi u Bufaransa basura umujyi wa Paris n’ahantu nyaburanga hatandukanye. Uko ari batatu banasuye ahantu nyaburanga mu Bubiligi.

Ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro 

Ambasaderi w'u Rwanda mu Bibiligi, Amandin Rugira yagiranye ibiganiro byihariye na Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Liliane na Miss Iradukunda Elsa

Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Liliane bakiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi 


Miss Iradukunda Elsa, Miss Iradukunda Liliane na Miss Nimwiza Meghan basuye ahantu nyaburanga mu Bubiligi

Iradukunda Liliane na Iradukunda Elsa basuye Umujyi wa Paris

Ba Nyampinga bazagaruka i Kigali kuwa 25 Ukwakira 2019

AMAFOTO: Instagram@MissRwandadotrw/ Twitter@Rwanda in Belgium






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND