RFL
Kigali

Ikipe y'abanyamakuru b’imyidagaduro bari kwitegura umukino uzabahuza na MINEMA

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:22/10/2019 0:29
0


Ikipe y’abanyamakuru b’imyidagaduro izwi ku izina Rwanda Showbiz FC ihagararira ihuriro rya RSJF, bari kwitegura umukino wa gicuti uzabahuza na Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi (Minema).



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019 ku kibuga giherereye muri Cercle Sportif akaba ariho hazabera uyu mukino uzahuza aya ma kipe yombi.

Uyu mukino uteguwe mu kwezi kwahariwe kurwanya ingaruka ziterwa n'ibiza. Ku mpande zombi z’aya ma kipe imyiteguro irarimbanije mu kiganiro umutoza w'ikipe w’abanyamakuru b’imyidagaduro yahaye INYARWANDA, yadutangarije ko uyu mukino bawiteguye neza. Yagize ati: “ Mubyukuri ni umukino twiteguye kandi uzakomeza kwagura umubano wacu n'ibigo bitandukanye, bizadufasha kumenyekanisha ihuriro ryacu no ku bandi banyamakuru batarinjira muri iri huriro cyane ko hari imikino myinshi turi gutegura kandi nkaba navuga ko nta mupaka uhari kuri buri munyamakuru w'imyidagaduro."- Rutaganda Joel

Umutoza Joel Rutaganda aganira n'umunyezamu Niyonkuru Eric

Rutanga Joel yakomeje avuga ko iri huriro hari ishusho nziza rimaze gutanga ku banyamakuru b'imyidagaduro cyane ko ari ikintu cyari kitamenyerewe ko abanyamakuru bakwishyira hamwe, agahamya ko ibikorwa bakomeje gukora mu myaka ibiri iri huriro rizaba rimaze kugera ku rwego rushimishije.


Joel yasabye abakunzi ba Rwanda Showbiz FC kuzaza gushyigikira ikipe y'abo, cyane ko hazaba hari abanyamakuru benshi kandi bakunzwe bizaba n'umwanya mwiza wo gusabana n'abakunzi babo.


Ifoto yo mu mikino iheruka ku ikipe ya Minisiteri y’ubutabazi (Minema) 

Mu ikipe ya Rwanda showbiz FC biteganijwe ko hazagaragara abakinnyi bashya cyane ko kuri icyi cyumweru abitabiriye imyitozo batari bamenyerewe nk'abakinnyi babanza mu kibuga gusa ibi bigendana no kuba iyi kipe y'abanyamakuru b'imyidagaduro bitekerejeho bagashakira hamwe igisubizo cy'umusaruro mubi bari bamaze igihe babona mu kibuga, bakemera kuzana amaraso mashya. 


Rwanda Showbiz FC ikora imyitozo yo kongera ingufu


Mico the Best n'umuterankunga Dr Kintu ni abakunzi ba Rwanda Showbiz FC 


Rwanda Showbiz FC yambikwa na Magasin Sport Class






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND