RFL
Kigali

Twasanze Bibiliya ibyemera! AEBR yimitse ku nshuro ya mbere abapasiteri b’abagore na ba Musenyeri ishimirwa cyane na RGB-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/10/2019 20:23
0


Itorero AEBR ryimitse bwa mbere abapasiteri b'abagore nyuma yo gusanga Bibiliya ibibemerera nk'uko Bishop Ndagijimana Emmanuel Umuvugizi Mukuru w'iri torero abivuga. Ati "Twasanze Bibiliya ibyemera. N’abagore bagize uruhare rutandukanye mu mirimo itandukanye mu isezerano rya Kera ndetse no mu isezerano Rishya."



Itorero AEBR (Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda/Association des Eglises Baptiste au Rwanda) ryageze mu Rwanda mu mwaka w'1964, ribona ubuzima gatozi mu mwaka w'1967. Kugeza uyu munsi AEBR ifite abakristo barenga ibihumbi 200 banditse mu gitabo cy'itorero, gusa abaterana mu buryo buhoraho ni abakristo ibihumbi 57. Nyuma y’imyaka 55 AEBR imaze igeze mu Rwanda na 52 imaze ikorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko, ku nshuro ya mbere yimitse abapasiteri b’abagore ndetse inimika ku nshuro ya mbere Abepisikopi (Ba Musenyeri/Bishops).

Ni mu birori byabereye ku Kacyiru ku cyicaro gikuru cya AEBR. Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari Dr Usta Kayitesi Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB. Ibi birori byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Senateri Mureshyankwano Marie Rose, Bosenibamwe Aime Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Rev Karuranga Ephrem Umuvugizi Mukuru wa ADEPR, Apostle Mignonne Kabera Umuyobozi wa Noble Family church na Women Foundation Ministries, Rev Dr Bashaka Faustin wayoboye AEBR akaza kuyivamo agatangiza itorero rye, Abayobozi bakuru muri CPR n’abandi.


Nyuma y'imyaka 55 AEBR yimitse abapasiteri b'abagore

Abagore bahawe bwa mbere inshingano z’ubupasiteri ku nshuro ya mbere muri AEBR ni 13. Ni mu gihe Abagabo bahawe bwa mbere inshingano yo kuba Abepisikopi ari batanu ari bo; Bishop Ndagijimana Emmanuel (usanzwe ari Umuvugizi Mukuru wa AEBR), Bishop Semitovu Pangras, Bishop Mfitumukiza Andre, Bishop Ndayambaje Elizaphane na Bishop Ahishakiye Joel. Abagizwe Abepisikopi ni abasanzwe bayobora za Rejiyo eshanu zigize iri torero.

Ibi birori byimikiwemo aba bakozi b’Imana byitabiriwe n’abakristo benshi ba AEBR baturutse hirya no hino mu gihugu. Rev Dr Julius Karanja Kimani wo muri Kenya ni we wimitse Abepisikopi bo mu itorero rya AEBR. Uwigishije ijambo ry'Imana wanahaye impanuro abimitswe bose, ni Dr Darell Bustin waturutse mu itorero ry'Ababatisita ryo muri Canada, (CBM).

Pastor Dusabimana Leatitia Umuyobozi w’Abagore ku rwego rw’igihugu mu itorero AEBR, yatangaje ko bishimiye bikomeye guhabwa inshingano y’Ubupasiteri. Yavuze ko bahoraga babisengera cyane none Imana ikaba ibasubije. Yavuze ko bari basanzwe bakora imirimo mu itorero, gusa ngo babikoraga batarabisigiwe none ubu bagiye kubikomeza basizwe. Ati:

Twumvise ari ibintu byiza, twabyishimiye cyane kuko ni umurimo n’ubundi twari dusanzwe dukora kuko dufite inshingano zitandukanye dukora mu itorero zijyanye n’ubushumba ariko twabikoraga tutitwa abashumba. Numva rero kuri njye no ku bandi bagore turi kumwe twahamagariwe kuba abashumba uyu munsi twumva ari byiza kuko noneho tugiye gukomeza umurimo tubisigiye tubifitiye ayo mavuta.

Ku bijyanye n’icyo avuga kuba ubu ari bwo ijwi ryabo ryumviswe, yavuze ko igihe kitari cyakageze ko bimikwa, gusa ngo bahoraga babisengera cyane ari nako babisaba ubuyobozi bwa AEBR. Icyakora yatangarije abanyamakuru ko muri AEBR hari harimo icyuho gikomeye mu murimo w'ubushumba kuko uburinganire butubahirizwaga. Ati "Ku kijyanye n'umuhamagaro w'ubushumba hari harimo icyuho gikomeye cyane ku bijyanye n'uburinganire n'ubwuzuzanye."


Pastor Dusabimana Leatitia arashima Imana yumvise ijwi ry'Abagore bo muri AEBR

Pastor Kantengwa Jacqueline uzwi nka Mama Ishimwe ni umwe mu bagore 13 bimitswe, akaba ayobora AEBR Kayenzi iherereye mu Murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba. Mu kiganiro kihariye na InyaRwanda.com, yavuze ko ari iby’igiciro kuba yahawe inshingano yo kuba umupasiteri. Yavuze ko yifuje kuva kera gukorera Imana, gusa ngo ntabwo yigeze atekereza ko azagera ku rwego rwo kuba umupasiteri. Yashimiye Imana imukoreye igitangaza. Yagize ati:

Byanejeje kuko ni iby’igiciro kuba Imana iguhamagarira gukora umurimo wayo (...) Njyewe nabyifuje kera gukorera Imana nkagenda nanabisengera ariko ntabwo nari nzi ko nagera kuri iyi ntera, nakundaga kuramya Imana, guhimbaza, gusenga no guhura n’abantu b’Imana, ntabwo nari nzi ko nagera kuri iyi ntera ndashima Imana ingejeje muri uyu mwanya kandi numva nzabikora neza.

Pastor Kantengwa Jacqueline umuyobozi wa AEBR Kayenzi muri Gatsibo avuga ko atari azi ko yaba umupasiteri


Bishop Emmanuel Ndagijimana Umuvugizi Mukuru wa AEBR

Bishop Emmanuel Ndagijimana, Umuvugizi Mukuru wa AEBR, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko nyuma y’igihe kinini bamaze batekereza ku ruhare rw’umugore mu ivugabutumwa, baje gusanga ari byiza ko umugore ahabwa inshingano yo kuba umupasiteri na cyane ko basanze Bibiliya ibyemera. Yavuze ko mu isezerano rya Kera ndetse n’Irishya, abagore bagiye bagira uruhare rutandukanye mu mirimo nayo itandukanye. Yagize ati:

AEBR imaze igihe kinini dutekereza uruhare rw’umugore mu ivugabutumwa n’ibindi bikorwa itorero rikora, kugira ngo rero bigende neza twasanze umugore nawe yahabwa inshingano mu bijyanye n’imiyoborere y’itorero. Gukora neza uwo muhamagaro cyangwa se izo nshingano dusanga byaba byiza bahamagarirwa n’umurimo w’ubupasiteri kuko twasanze Bibiliya ibyemera. N’abagore bagize uruhare rutandukanye mu mirimo itandukanye mu isezerano rya kera ndetse no mu isezerano rishya.

Abajijwe impamvu nyuma y’imyaka isaga 50 itorero AEBR rimaze mu Rwanda, ubu ari bwo bimitse abapasiteri b’abagore, Bishop Ndagijimana Emmanuel yasubije iki kibazo agira ati:

Kuba tutarahise tubimika mu gihe cyashize ngira ngo rwari urugendo rwo gutekereza. Abanyarwanda ni bo bavuga ngo 'Inkono ihira igihe'. Ubwo rero igihe ni iki. Ntabwo natinda twibaza impamvu twatinze, twatinze dutekereza cyangwa dutinda mu bitari byo ariko igihe ni iki kugira ngo nabo bahabwe inshingano z’ubupasiteri.

Yunzemo ati "Abagore ni benshi mu itorero, ni benshi mu gihugu kandi ivugabutumwa dukora ni ivugabutumwa ryuzuye rigomba kugera kuri bose, umugore rero nk’ufite uruhare mu kuririmba, akagira uruhare mu masengesho akagira uruhare mu iterambere ry’umuryango, twasanze ari byiza ko aba umwe mu bafite inshingano ya gipasitoro akaba no mu nzego nkuru z’itorero zifata ibyemezo.” Yanavuze ko basanze ari byiza ko ama Rejiyo ayoborwa n’Abepisikopi aho kuyoborwa n’aba Reverend Pasteur (Rev Pastor).


Ku nshuro ya mbere himitswe Abepisikopi mu itorero AEBR

Dr Usta Kayitesi wari uhagarariye Leta y’u Rwanda muri uyu muhango, yashimiye cyane AEBR ku gikorwa cyiza yakoze cyo guha ijambo abagore kuko ari ikimenyetso cyo gushyira hamwe hagamijwe iterambere ry’igihugu ndetse n’itorero. Yabwiye abari muri uyu muhango ko umugore ari we wabaye umushumba bwa mbere. Mu gutanga urugero yavuze ko iyo umugore atwite, aba ari umushumba w’umwana atwite. Yavuze ko Bibiliya ifite abagore benshi b’intwari ariko kandi n’u Rwanda rukaba rufite abagore benshi b’intwari. Yagize ati:

Bibiliya ifite abagore b’intwari benshi batandukanye ariko n’u Rwanda rufite abagore b’intwari benshi batandukanye. Umutwaro iki gihugu cyarazwe wa Jenoside yakorewe abatutsi, iyo tutagira ubuyobozi buha agaciro, buha agaciro ubumwe muri twese, kugira uruhare rwo kubaka igihugu tuba dufite intambwe nkeya cyane ariko umuntu yashima ko imyaka 25 ishize twese twahuje amaboko, duhuza ubwenge, duhuza ubushobozi, duhuza n’umugambi wo kubaka umunyarwanda ufite agaciro. Ndagira ngo Nshime rero ababyeyi b’abapasiteri uyu munsi itorero ryashyize ku mugaragaro kwemera ibyo mwakoze byinshi.

Yabwiye abayoboke ba AEBR bari muri uyu muhango by'umwihariko abashumba ko bafite amahirwe yo kuba bari mu gihugu cyizera ubushobozi bwabo. Yabibukije ko abo babereye imbata ari abanyarwanda. Ibi yabivuze abihuje n’amagambo abagore bimitswe batongerewe ubwo basengerwaga avuga ngo “Nkwambitse ikimenyetso cy’ububata, kandi imbata iguma mu rugo rwa shebuja, ntukaruvemo, nkikwambitse mu izina rya Data wa Twese, iry’Umwana n’iry’Umwuka Wera” Dr Usta Kayitesi ahereye kuri iyo ndahiro, yagize ati:

Uyu munsi babibukije ko muri imbata. Ndagira ngo twibukiranye abo tubereye imbata. Abo tubereye imbata ni abanyarwanda. Musabwa umunsi ku wundi kugira ibikorwa bitandukanye bihindura ubuzima bwabo, bibakura mu buzima bariho uyu munsi bibaha ubuzima bwiza kurushaho. U Rwanda rwahisemo kubaka umunyarwanda ufite agaciro kandi ushoboye ariko ufite n’uruhare mu bimukorerwa. Ndagira ngo nshime itorero AEBR ko ryahisemo kwiyubaka muri ubwo buryo aho abakristo bagira uruhare mu kubaka itorero ryabo ndetse no guhindura imigirire yabyo.

Dr Usta Kayitesi yashimiye AEBR ko iri mu murongo mwiza wa Leta y’u Rwanda wo guharanira kubaka inzego z’ubuyobozi Leta izashobora gukurikirana no gufasha, by’umwihariko akaba ari abayobozi bahuguwe kandi bumva umutwaro wo kubaka itorero rigendera ku mategeko.


Dr Usta Kayitesi Umuyobozi wa RGB

REBA UKO UMUHANGO WAGENZE N'IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAMWE MU BIMITSWE


VIDEO: Eric Niyonkuru-InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND