Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya White Club Silent Disco kizaba kuri uyu wa gatanu yatangiye kugurishwa aho aboneka kuri interineti na MTN mobile money.
White Club yiyemeje gushimisha abakiriya bayo aho buri
wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi habera igitaramo cya Silent Disco, uburyo bugezweho
bwo kuryoherwa n’umuziki. Igitaramo cya mbere cyabaye mu kwezi gushize
kitabirwa n’abantu benshi cyane batashye bishimye cyane kubera umuziki bahaswe
n’aba Djs barimo Anita Pendo, Phil Peter, Lenzo, Miller n’abandi.
Mu rwego rwo guherekeza ukwezi, tariki 25 Ukwakira
2019 hazaba igitaramo cya Silent Disco aho hazaba hari aba Djs 10 bazaba
bavangavanga imiziki. Abi ni Dj Miller, DJ Fabiola, DJ Sisquo, Selecta Copain,
DJ Ira, DJ FYO, DJ Warrior, DJ Fla na DJ Fidelo.
Kwinjira nk’ibisanzwe ni amafaranga ibihumbi bitanu
(5,000Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro, aho ushobora
kugura itike unyuze ku rubuga rwa Interineti rwa www.wivunika.com, no kuri MTN Mobile [0788328269]
yanditse kuri Gentille Tumukunde.
White club ni Bar-Resto y'icyitegererezo itanga
servise nziza kandi yihuse. Bafite amafunguro y'ubwoko bwose ateguranywe
ubuhanga. Ibyo kunywa byose niho ubisanga kandi ku giciro cyiza.
Buri wa Gatatu w’icyumweru haba Karaoke y’ababigize
umwuga. Ku wa Kane hari aba-Dj’s bakomeye mu Rwanda barangajwe imbere na Anitha
Pendo ndetse n’aba star banyuranye mu ngeri zose.
Ku wa Gatanu wa buri cyumweru hacuranga band ya
Barundi ya Mbere mu karere batarama kugeza bucyeye. Ku wa Gatandatu iyi Band
icuranga indirimbo zakunzwe mu buto bwa benshi ndetse ibiciro biba
byagabanyijweho kabiri.
Abakunzi b'umupira w'amaguru match bazirebera kuri
‘projector’. White Club iherereye ku Kimironko iruhande rwa Simba super market.
White club irangwa no gutanga service nziza utasanga ahandi.
TANGA IGITECYEREZO