RFL
Kigali

Amatike ya White Club Silent Disco ari kugurishirizwa kuri interineti na MTN Mobile Money

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/10/2019 19:13
0


Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya White Club Silent Disco kizaba kuri uyu wa gatanu yatangiye kugurishwa aho aboneka kuri interineti na MTN mobile money.




White Club yiyemeje gushimisha abakiriya bayo aho buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi habera igitaramo cya Silent Disco, uburyo bugezweho bwo kuryoherwa n’umuziki. Igitaramo cya mbere cyabaye mu kwezi gushize kitabirwa n’abantu benshi cyane batashye bishimye cyane kubera umuziki bahaswe n’aba Djs barimo Anita Pendo, Phil Peter, Lenzo, Miller n’abandi.

Mu rwego rwo guherekeza ukwezi, tariki 25 Ukwakira 2019 hazaba igitaramo cya Silent Disco aho hazaba hari aba Djs 10 bazaba bavangavanga imiziki. Abi ni Dj Miller, DJ Fabiola, DJ Sisquo, Selecta Copain, DJ Ira, DJ FYO, DJ Warrior, DJ Fla na DJ Fidelo.

Kwinjira nk’ibisanzwe ni amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro, aho ushobora kugura itike unyuze ku rubuga rwa Interineti rwa www.wivunika.com, no kuri MTN Mobile [0788328269] yanditse kuri Gentille Tumukunde.

White club ni Bar-Resto y'icyitegererezo itanga servise nziza kandi yihuse. Bafite amafunguro y'ubwoko bwose ateguranywe ubuhanga. Ibyo kunywa byose niho ubisanga kandi ku giciro cyiza.

Buri wa Gatatu w’icyumweru haba Karaoke y’ababigize umwuga. Ku wa Kane hari aba-Dj’s bakomeye mu Rwanda barangajwe imbere na Anitha Pendo ndetse n’aba star banyuranye mu ngeri zose.

Ku wa Gatanu wa buri cyumweru hacuranga band ya Barundi ya Mbere mu karere batarama kugeza bucyeye. Ku wa Gatandatu iyi Band icuranga indirimbo zakunzwe mu buto bwa benshi ndetse ibiciro biba byagabanyijweho kabiri.

Abakunzi b'umupira w'amaguru match bazirebera kuri ‘projector’. White Club iherereye ku Kimironko iruhande rwa Simba super market. White club irangwa no gutanga service nziza utasanga ahandi.

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamgara nomero iri ku ifoto
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND