RFL
Kigali

Imyambaro Charly&Nina bakoresheje mu ndirimbo “Umuti” yamuritswe mu birori bikomeye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2019 19:21
0


Abahanzikazi Charly&Nina baherutse kumurika amashusho y’indirimbo nshya bise “Umuti” bakoreshejemo imyenda yamuritswe mu birori bya Kampala Fashion Week yahanzwe na Kia’s Divo.



Ibirori bya Kampala Fashion Weeek byabaye kuwa 11 Ukwakira 2019, bimukirwamo imyambaro ya Catherine & Sons, Eguana Kampala, Bold in Africa, Nina Mire, Elijah Mcquinn, Alice Atuheire, Marguax Wong, Kona, Kai’s Divo Collection, Mosaic Fashion, Agusta Masaki, Brian Sonco n’abandi.

Kai’s Divo Collection azwi cyane muri Uganda ni umwana wa Kaijuka Abbas, umuhanzi w’imyambaro wamenyekanye cyane. Nina yatangarije INYARWANDA ko batangiye kwambikwa na Kai’s Divo bakora indirimbo yabo bise ‘Zahabu’.    

Avuga ko iyi myenda bakoresheje mu ndirimbo “Umuti” bayambaye mbere y’uko Kai’s Divo ayishyira ku isoko. Indirimbo isohotse nawe yatangaje ko yashyize ku isoko imyenda mishya yanakoreshejwe mu ndirimbo “Umuti” y’abahanzikazi bo mu Rwanda.

Nina ati “Nta kintu cyiza nka ‘partner’ mwiza no kubana n’abantu neza. Ibikorwa birimo kwaguka urumva rero turashima… ntabwo ari ibintu byoroshye tubifata nk’umugisha.” 

Kai’s Divo asanzwe yambika ab’amazina azwi; mu bahanzi harimo sheebah, Winnie nwangi, Rema, umunyarwenya Alex muhangi n’abandi. Nyuma y’uko amuritse iyi myambaro muri Kampala Fashion Weel yanagiye kuyimurika muri Ghana Fashion Week.

Indirimbo “Umuti” ya Charly&Nina yasohotse kuwa 18 Ukwakira 2019; ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu 36,248. Amashusho yayo yatunganyijwe na Gambit wo muri Nigeria n’aho amajwi afatwa na Nessim pan wo muri Uganda.

Charly&Nina mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo bakoreshejemo imyambaro ya Kais' Divo


IMYAMBARO CHARLY&NINA BAMBAYE YASOHOTSE MU MBUMBE Y'IYAMURITSWE MURI KAMPALA FASHION WEEK:


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UMUTI" YA CHARLY&NINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND