Korali Nyota ya Alfajili ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Paroise ya Gatenga, kuri ubu iri mu myiteguro y’igiterane kitwa Ibihamya Live Concert gifite intego iri mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto 2: 1.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, umuyobozi wa korali Nyota ya Alfajili, bwana NTEZIRIZAZA Alphonse avuga ko intego y’iki giterane ari ukwibuka ibyo Imana yabakoreye bigatuma barushaho kuyishima ati:” intego ni ukongera kwibuka imirimo y’Imana yakoze hagati muri twembwe ari nabyo byatumye igiterane tucyita “Ibihamya” kuko hari byinshi dufite muri twe nk’ibihamya Imana yadukoreye nka Chorale Nyota ya Alfajili”
Akomeza avuga ko ari byiza ko abantu bazaza kwifatanya na bo muri iki giterane kizamara icyumweru cyose kuko bahishiwe byinshi, igiterane kizatangira tariki 12 kugeza tariki 17 Ugushyingo 2019 kizabera kuri ADEPR Gatenga aho iyi korali isanzwe ikorera umurimo w’Imana.
Ni igiterane kizaba kirimo abavugabutumwa batandukanye barimo MUVUNYI Hypolite, Inzahuke Theogene na Nshizirungu Emmanuel, hatumiwe kandi amwe mu makorali yamenyekanye cyane kuri uyu mujyi wa Kigali n’ahandi kubera indirimbo zabo nziza nka Korali Chalom ya Nyarugenge, Korali Siloam ya Kumukenke, Korali Naioth ya Seegem na Exodus yo mu Kagarama ndetse n’umuhanzi ukunzwe cyane Danny MUTABAZI.
Nyota ya Alfajili ni korali yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’1992, itangirana abaririmbyi 7, ubu bamaze kuba abaririmbyi 120 kimwe mu bibatera guhamya ko bafite impamvu yo kuvuga ibihamya.
Iyi korali ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Gatenga
TANGA IGITECYEREZO