RFL
Kigali

Urutonde rw’ahantu 10 heza muri East Africa hakunzwe kuruhukirwa na benshi

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/10/2019 7:32
0


Muri iyi minsi abantu bose bari kugenda basirimuka bityo rero nyuma y’akazi bagashaka ahantu bakicara kugira ngo baruhuke biyibagize ibibazo baba bagiye bahura nabyo ndetse nabakimara gushaka bakumva ko bakeneye ahantu bajya kurira ukwezi kwa buki (Honey moon).



Uretse n'ibyo n’imiryango itandukanye iba yumva ko yafata akanya igasoka. Ni muri ubwo buryo twabakoreye ubushakashatsi bwimbitse bw’ahantu heza 10 wajya kuruhukira bitagusabye kurenga East Africa. Turahera ku mwanya wa 10 tujya ku mwanya wa mbere.

10. Ngorongoro creater-Tanzania


Aka na gace gaherereye mu gihugu cya Tanzania, kakaba gakunda gusurwa cyane dore ko byibuze abantu barenga 500,000 bagasura buri mwaka kubera ubwiza bwaho. Akenshi abahajya baba bagiye kuharuhukira.

9. Serengeti National Park-Tanzania


Pariki ya Serengeti iherereye mu gihugu cya Tanzania ni imwe mu zigira ahantu heza nyaburanga abantu bakunda kuruhukira dore ko buri mwaka yakira abantu barenga ibihumbi 350,000.

8. Lake Kivu-Rwanda


U Rwanda ni ikimwe mu bihugu bigira ahantu heza ho kuruhukira henshi. Benshi muri ba mukerararugendo baza mu Rwanda, bakunda gusura ikiyaga cya Kivu. Usanga bishimira uburyo hari amafu akomoka ku mazi y’ikiyaga cya Kivu n’ubwato bubafasha gutemberamo ndetse n’umucanga.

7. Lake Victoria Island-Kenya


Ibirwa byo muri Lake Victoria birimo Rusinga na Mfangano biherereye mu Burengerazuba bw’Igihugu cya Kenya ni hamwe mu hantu abantu benshi bakunda kujya kuruhukira kubera imiterere yaho. Ba mukerarugendo benshi bahasura usanga bashima uburyo hari amafu akomoka ku mazi y’ikiyaga.

6. Massai Mara-Kenya


Aka ni agace gaherereye mu gihugu cya Kenya gakunda gusurwa na bantu bari mu kwezi kwa buki ndetse na ba mukerarugendo cyane. Aka gace gakurura ba mukerarugendo ku rwego rwo hejuru cyane cyane mu gihe cy’impeshyi cyo kuva muri Nyakanga kugeza mu kwezi k’Ukwakira kubera ubwiza bw’inyamaswa ziba ziri muri uru rwuri ndetse n'ahantu ho kuruhukira heza hahari n'ama hoteli ameze neza cyane.

5. Mount Kilimanjaro-Tanzania


Kilimanjaro ni umusozi uherereye mu gihugu cya Tanzania. Ukaba ufite hamwe mu hantu nyaburanga hakundwa na benshi muri Afrika. Ni umusozi muremure cyane dore ko ari nawo musozi wa mbere mu burebure muri Afrika.

4. Chale Island-Kenya


Chale island ni ikirwa dusanga mu gihugu cya Kenya. Kikaba kizwiho kuba gifite ibiti byinshi bizana amahumbezi ndetse n’umucanga w’umweru bikikije iki kirwa. Urebye ahanini imiterere yaho ikurura abantu bitewe n’ukuntu hari romantic.

3. Zanzibar-Tanzania


Zanzibar ni ikirwa giherereye mu gihugu cya Tanzania hagati ya Dar es salaam na Unguja. Aha ni ahantu abakundana bishimira ndetse haranakunzwe cyane ku bantu bifuza kwizihiza ukwezi kwabo kwa buki. Muri iki gihe hagezweho cyane kubera ukuntu hateye ndetse n’amahumbezi aharangwa.

2. Diani Beach-Kenya


Diani Beach iherereye mu gihugu cya Kenya, hakaba ari hamwe mu hantu hakunda gusurwa cyangwa gusohokerwa n’abantu benshi cyane cyane abakundana ndetse n’abantu bari mu kwezi kwa buki. Usanga abahasohokera bashima uburyo hari amafu akomoka ku mazi y’ikiyaga ndetse n’umucanga.

1. Lamu Island-Kenya


Iki kirwa tugisanga mu gihugu cya Kenya, kikaba kizwiho ahanini mu gusurwa n’abantu baje mu kwezi kwa buki kubera ukuntu hari romantic. Aho tuhasanga ama Hotels nka Villa Magadi na Full Moon House ndetse n’izindi zitandukanye.

Src: travel.jumia.com, tripsavvy.com na wayfairertravel.com

Umwanditsi: Niyibizi Honoré Déogratias-Inyarwanda.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND