RFL
Kigali

Mu Rwanda hagiye kubera igiterane mpuzamahanga cy’abari n’abategarugori cyiswe ‘Making Impact in the Global Harverst’

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/10/2019 12:34
0


Igiterane ‘Making Impact in the Global Harverst’ gitegurwa n'umuryango w’abagore b’abavugabutumwa muri Afrika, FMF (Female Minister Forum) kigiye kuba ku nshuro ya 21. Kuri iyi nshuro kizabera mu Rwanda, kikaba kizagaruka cyane ku nyigisho byitezwe ko zizatanga impinduka ku mibanire y’ingo.



Iki giterane kizitabirwa n’abavugabutumwa b’abagore bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, cyiswe ‘Making Impact in the Global Harverst’ bisobanuye ‘Impinduka mu kugira umusaruro mu ivugabutumwa’ kizabera muri Hiltop Hotel mu mujyi wa Kigali kuva taliki 24 kugeza taliki 26 Ukwakira 2019.

Mu kiganiro itsinda ry’abari gutegura iki giterane bagiranye n’itangazamakuru, bavuze ko iki giterane mpuzamahanga kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere bacyitezeho byinshi birimo impinduka zidasanzwe mu ngo ndetse no mu murimo w’Imana.


Apotre Tina Suwa ni we Muyobozi Mukuru wa FMF ku rwego rw'isi

Umuhuzabikorwa wa FMF mu Rwanda Ev. Umuganwa Jolly yavuze ko n’ubwo bisa n’ibyatunguranye kugira ngo kibere mu Rwanda, ngo ntibyakomye mu nkokora imitegurire yacyo ngo kuko kugeza ubu imyiteguro iri kugenda neza ko kandi igeze ku musozo.

Yavuze ko iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya 21, ngo byari biteganyijwe ko kibera muri Afurika y’Epfo, nyuma haza kubaho impinduka kubera ibibazo bimaze iminsi bihabaye by’imvururu zo kwirukana abanyamahanga baba muri kiliya gihugu, ngo byatumye igiterane cyimurirwa mu Rwanda.

Ati “Cyagombaga kubera muri Afurika y’Epfo kubera ibibazo biherutse kuhabera gihita cyimurirwa mu Rwanda kandi ni umugisha kuri twe.” Iki giterane kizatangira ku wa Kane taliki 24 Ukwakira gikomeze ku munsi ukurikiyeho ku wa Gatanu taliki 25 ndetse no ku wa Gatandatu talikin 26 Ukwakira2019, ari nawo munsi kizasorezwaho.

Ev.Umuganwa avuga ko kizajya gitangira saa tatu z’igitondo gisozwe saa moya z’ijoro, uretse ku wa Gatandatu bazabanza gkora umuganda rusange bagakomeza gahunda z’igiterane umuganda urangiye. Yavuze ko hari byinshi bahishiye abazitabira iki giterane, anasaba buri wese kuzahagera akumva ijambo rikiza rizahatangirwa.

Umuyobozi Wungirije wa FMI mu Rwanda Pastor Julienne Kabiligi Kabanda ashimangira ko iminsi itatu y’iki gitaramo izasiga impinduka zikomeye mu Rwanda by’umwihariko mu mibanire y’ingo. Ati”Iriya minsi itatu izagira impinduka zikomeye ku ngo no ku badamu bayoboye ingo, bayoboye abana, mbese hazigirwamo inyigisho nyinshi zijyanye n’imibereho y’ingo.”

Umuyobozi Mukuru wa FMF mu Rwanda, Pastor Rose Ngabo yavuze ko iki giterane kigiye kuba mu Rwanda kizabasigira byinshi cyane ko abavugabutumwa bazaza mu Rwanda abenshi ari abafite ubunararibonye mu murimo w’Imana. Yavuze ko intego nyamukuru ari ukugira ngo ubutumwa bwiza burusheho kwamamara. Yagize ati:

Abavugabutumwa bazaba bahari hari akarusho bafite. Baje kugira ngo bunganire abakozi b’Imana bo mu Rwanda kandi baje kugira ngo twige twaguke mu murimo w’ivugabutumwa. Turusheho gufasha imiryango ikiri hasi, tugere ku bagore bakiri bato, tubahugure kugira ngo imiryango yacu irusheho gukomera no gukunda Imana.


Pastor Rose Ngabo (hagati) Umuyobozi Mukuru wa FMF mu Rwanda


Iki giterane mpuzamahanga kiba buri mwaka, kizitabirwa n’abavugabutumwa b’abagore bazaturuka mu bihugu binyuranye bya Afurika birimo Ghana, Nigeria, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi. Umunya-Nigeria Apotre Tina Suwa ni we Muyobozi Mukuru wa FMF akaba ari nawe mushyitsi Mukuru uzaba uri muri iki giterane.


Abategura iki giterane ubwo baganiraga n'itangazamakuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND