RFL
Kigali

Ibihugu 3 byo muri Afrika y’Iburasirazuba mu bihugu 16 bizahatanira igikombe cya CHAN 2020

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/10/2019 12:00
0


Nyuma y'uko mu mu mpera z’icyumweru gishize hasojwe imikino yo mu ijonjora rya nyuma mu gushaka tike ya CHAN 2020, ibihugu 3 byo mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba byisanze mu bihugu 16 bizahatanira iki gikombe kizabera muri Cameroon mu mwaka wa 2020.




Morocco ni yo ifite igikombe cya CHAN cy'umwaka ushize nyuma yo gutsinda Nigeria 4-0

Ibihugu byo muri Afrika y’Iburasirazuba byabonye tike yo kuzahatanira igikombe cya CHAN 2020’ ni u Rwanda, Uganda na Tanzania. Igihugu cya Tanzania cyabonye itike nyuma yo gusezerera Sudan yari mu rugo iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura, mu gihe umukino ubanza wabereye muri Tanzania nabo bari batsindiwe mu rugo igitego 1-0, bihita biba 2-2 mu mikino yombi ariko Tanzania iba ikipe yatsindiye ibitego byinshi hanze.

Igihugu cya Uganda cyabonye itike nyuma yo kwandagaza abaturanyi babo b'abarundi babatsinze ibitego 6 ku busa mu mikino yombi kuko umukino wabereye i Bujumbura abarundi batsindiwe mu rugo ibitego 3-0, banagiye muri Uganda naho bahatsindirwa ibitego 3-0.

U Rwanda rwasezereye Ethiopia ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi, nyuma yo kunganya mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali igitego 1-1, ariko u Rwanda rukaba rwari rwaratsindiye Ethiopia iwayo igitego 1-0.

  • Rwanda 1-1 Ethiopia (2-1)
  • Uganda 3-0 Burundi (6-0)
  • Sudan 1-2 Tanzania ( 2-2)

Ikipe y’igihugu ya Uganda igiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya 5, iri mu makipe y’ibihugu amaze kwitabira CHAN inshuro nyinshi kurusha ayandi, kuva ryatangira muri 2009 n’ubwo batararenga na rimwe amajonjora. Mu gihe u Rwanda iyi ari inshuro ya 4 rwitabiriye irushanwa rya CHAN, kure rwageze ni muri ¼ muri 2016 mu irushanwa ryabereye mu Rwanda. Libya niyo kipe y’igihugu yonyine itazagaragara muri CHAN ya 2020 mu makipe yose amaze kwegukana iri rushanwa, ikaba yakuwemo na Tunisia ifite CHAN ya 2011.

Iri rushanwa biteganyijwe ko rizatangira  hagati mu kwezi kwa mbere no mu ntangiriro z’ukwezi kwa 2 mu mwaka utaha, rikaba ritazagaragaramo ibihugu by’ubukombe kuri uyu mugabane mu mupira w’amaguru birimo  Nigeria na Cote d’Ivoire.

Ibihugu 16 Bizakina CHAN ya 2020:

  1. Cameroon
  2. Tanzania
  3. Uganda
  4. Zambia
  5. Rwanda
  6. Namibia
  7. Togo
  8. Morocco
  9. Zimbabwe
  10. DR Congo
  11. Congo
  12. Tunisia
  13. Burkina Faso
  14. Guinea
  15. Niger
  16. Mali

Tombola y’uko amakipe azaba agabanyije mu matsinda iteganyijwe kuba mu kwezi kwa 11 ikazabera muri  Cameroon.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND