RFL
Kigali

AMATEKA: Yabyaye afite imyaka itanu gusa aba umubyeyi wa mbere muto ku isi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/10/2019 11:55
1


Ese wari uzi ko umubyeyi wa mbere ku isi wabayeho akiri muto yari afite imyaka itanu gusa? uwanditse ayo mateka ni Lina Medina mwene Tiburelo Medina na Victoria Losea mu ntara ya Huancavelica mu gihugu cya Peru.



Iyi nkuru yabaye mu mwaka w’1939 aho Lina Medina w’imyaka itanu y’amavuko yatangiye aribwa munda, ababyeyi be bari abakene ntibihutira kumenya impamvu uyu mwana aribwa munda cyane.

Nyina umubyara yakomeje kujya abona umwana abyimba inda ariko ntamenye ko yaba atwite kuko ntibyigeze bibaho. Ubwo umwana yajyanwaga kwa muganga, bamwe mu bamusuzumye bavugaga ko afite ikibyimba munda.

Ariko nyuma yo gukomeza gusuzuma baje gusanga umwana w’imyaka itanu gusa atwite. Nyuma y’igihe rero umwana yaje kubyara bamubaze bamukuramo undi mwana. Yabyariye amezi 7 n'iminsi 21.


Nubwo yari akiri muto rero Lina yabyaye umuhungu mwiza kandi muzima amwita Gerardo Medina

Se w’uyu mubyeyi muto yabanje gushaka kwanga umwana we ariko abashinzwe umutekano bamusaba kumwakira, nyina yaje kumenya ko uyu mwana yagiye mu mihango afite imyaka itatu gusa.Umuhungu wa Lina yaje gukura neza ariko akura azi ko nyina ari mushiki we, yamenye ko ari nyina afite imyaka icumi.



Gerardo Medina yaje gupfa afite imyaka 40 naho nyina apfa afite imyaka 85 aho yaje gushaka ndetse abyara undi mwana afite imyaka 39. Umugabo wa Lina Medina ni Raúl Jurado, icyakora uwo yabyaranye nawe Gerardo ntabwo yigeze amutangaza, icyakora hari amakuru avuga ko se Tiburelo yaje gutabwa muri yombi ashinjwa ko yaba ari we wamuhohoteye, gusa yaje guhita arekurwa.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marc UKWIBISHAKA4 years ago
    Ntibyabaho uwayaguhaye yakubeshye!





Inyarwanda BACKGROUND