RFL
Kigali

‘Talent Zone’ yasize bamwe babaye abanyamafaranga, Mitima Chris ahabwa akazi kuri Royal Fm-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2019 10:42
0


Irushanwa rya ‘Talent Zone’ ku nshuro ya 3 ryasize abanyempano bahize abandi mu mbyino ndetse no mu mwuga w’itangazamakuru babaye abanyamafaranga. Uwitwa Mitima Chris yahize abandi mu cyiciro cy’abahataniraga kuvamo abanyamakuru ahabwa akazi kuri Radio Royal ivugira kuri 94.3 FM.



Umuhango wabereye muri Kigali Exhibition ahazwi nka Camp Kigali, ku mugoroba wo kuwa 19 Ukwakira 2019. Mitima Chris yahize abandi mu cyiciro cy’abanyamakuru atsindira igihembo cya Miliyoni 1 Frw anahabwa akazi na Royal FM. Uwa Kabiri yahembwe 300,0000 Frw naho uwa Gatatu agenerwa 200, 000 Frw.  

Amatsinda abyina agera kuri atandatu niyo yabashije kugera mu cyiciro cya nyuma dore ko ari nayo yaje ubona afite umurindi w’abafana babo baturutse impande n’impande arimo GS Wasafi, Vision Stars, Monsters, KDP ndetse na KTY babanje kwiyerekana mu mbyino zigezweho ndetse bakora icyiciro cya kabiri cy’imbyino gakondo nyafurika.      

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’itsinda ry’abanyamakuru barimo Mc Tino, Aissa Cyiza, hamwe na Simon. Abari bagize aka kanama batangaje ko Wasafi Crew ari bo bahize andi matsinda bahembwa Miliyoni 1 Frw.  

Itsinda rya KDP ryaje ku mwanya wa kabiri bahembwa 500, 000 Frw naho ku mwanya wa Gatatu ni Monsters Crew bahawe 300,000 Frw.

Iradukunda Djibril uhagarariye abandi muri Wasafi Crew yatangarije INYARWANDA, ko aya mafaranga batsindiye agiye kubafasha kwagura impano yabo yo kubyina ndetse barusheho kwagura itsinda ryabo barekana ko umwuga wo kubyina nawo ari umwuga ushobora gutunga uwukora. 

Mitima Chris wahize abandi mu kuvugira kuri Radio yatangarije INYARWANDA, ko inzozi yahoranye kuva mu buto bwe abashije kuzikabya, kuko yifuje kujya mu mwuga w’itangazamakuru ariko ababyeyi be ntibamukundire ahubwo bakamwereka ibindi agomba kwiga.

Yagize ati: “Burya iyo ukoze icyo wiyumvamo ugikora neza. Ntabwo nigeze niga itangazamakuru ariko nabiretse bitewe n’umubyeyi wumvaga ko ibyo ng’ibyo biciriritse ariko ubu ng’ubu nari mfite gahunda yo gutangira kuminuza muri uyu mwuga.” 

Umuhanzi Bill Ruzima nawe waciye mu marushanwa nk’aya nyuma yaho akaza kwiyunga kuri bagenzi be Mozey na Kenny Sol bagakora itsinda rya Yemba Voice ryasenyutse, yakebuye ababyeyi babera intambamyi abana babo mu gukora ibyo bakunze.

Yagize ati: “Nanjye hari igihe kimwe ababyeyi banyohereje kwiga construction (Ubwubatsi) kubera umwana w’umuturanyi babona ayiga ngiyeyo natangiye gukurikirwa n’abana batatu mu ishuri.

“Ariko mu gihe nagiriye mu muziki nibwo ntangiye guhirwa n’icyo gihe rero ngo ababyeyi ndetse n’igihugu bashyigikire impano zacu.”

Prof Simon Gicharu Umuyobozi Mukuru wa kaminuza ya Mount Kenya, yijeje abategura Talent Zone ko azatera inkunga iki gikorwa mu myaka 5 iri mbere mu gufasha kuvumbura impano zabuze aho zimenera ngo nazo zamamare.


Mitima Chris yahawe akazi kuri Royal Fm ahembwe Miliyoni 1 Frw

Amatsinda yo kubyina yanyuze benshi

Buri mufana yari ashyigikiwe uwo abona ukwiye gutsinda

Itsinda Wasafi ryabaye irya mbere rihembwe Miliyoni 1 Frw




Umwanditsi- Eric RUZINDANA- INYARWANDA.COM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND