RFL
Kigali

Ibishushanyo byahenze ku Isi kuva ubugeni bwatangizwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/10/2019 9:37
0


Ese ibihangano by’ubugeni wabiha agaciro kangana gate? Mu kuri, akenshi ushobora kukibona, ukumva ntacyo kivuze. Ariko hariho ibishushanyo bihenze kurusha ibintu byinshi cyane mu isi.



Ku gasozi kitaruye ahandi, mu ishyamba ryuje amahumbezi, n’ahandi hantu heza cyane, ni ho hakunze gushyirwa amazu meza cyane. Za zindi buri wese akubita imboni, akumva yatanga ibyo afite byose ngo ayigondere.

Ku kazuba, katarasa cyane, ku muhanda w’umukara (kaburimbo), cyangwa se uwamabuye, urumva mu mbere zawe, cyangwa inyuma, igihinda mu buryo nawe bugutangaje. Oya, si inyamaswa. Ni imodoka, ikozwe n’uruganda rutangaje, ubwo imodoka yo ubwayo, nanjye sinabona buryo ki nayitaka ngo binyure imyumvire yawe! 

Nawe ufite ibyo wambwira byiza, byinshi wumva, uzi; wabonye n’amaso yawe, cyangwa se ubona mu bitangazamakuru. Ibyo byose, bihurira ku bwiza, ariko icy'ingenzi, ni igiciro cyabyo. Amamiriyali menshi cyane y’amadorali, niko usanga bigurishwa pe.

Muri iyi nkuri, ndakubwira ibindi bintu bihenze, abantu bibaza impamvu bihenda ku rwego rurenze urw’amazu, imodoka, ndetse n’ibindi bumva ko bifite agaciro kurusha ibyo tugiye kuvugaho. Ibyo mvuga n’ibihangano by’ubugeni, biba bishushanyije, ariko bifite igisobanuro, gusa, bitanga ishusho ikora ku marangamutima ya benshi. 

Ubuhanga bw’ ubugeni, bugaragarira mu ishushanya ry’ ibi bihangano, ndetse n’ igisobanuro usanga kiri inyuma y’ ikigihangano, ni byo bituma gihabwa agaciro. Gusa, bamwe mu bakunda ibi bihangano, bagaragaza ko utabona igiciro koko kiba gikwiye guhabwa iki gihangano. Mu byo turagarukaho, hari ibyigeze kugurishwa inshuro irenze imwe, ariko buri uko kigurishwa, bikagenda bigiha agaciro karenze akubushize.

8.Le Rêve — Pablo Picasso


Pablo Picasso, mu gihangano cye yise Le Rêve (inzozi). Iki gihangano cyashushanyijwe bwa mbere mu mwaka wa 1932, kikaba cyaragaragazaga ihabara (umugore utari warashakanye) rya Picasso, Marie-Thérèse Walter. Iki gihangano, cyaguzwe bwambera n’umuherwe mu by’imikino y’amahirwe, Steve Wynn. Uyu, yaje kwemerera mugenzi we kukimugurisha kuri miliyoni 139$, mu 2006. Gusa, Steven A. Cohen, yaje kukigura mu 2013, kuri milyoni 155$.

7.Adele Bloch-Bauer I — Gustav Klimt


Adele Bloch-Bauer I, iki gihangano, cya Gustav Klimt, cyamenyekanye cyane nka “Woman in Gold” (umugore muri zahabu), nacyo kigaragara mu ruhando rw’ ibishushanyo byahenze cyane. Iki, bivugwa ko kibwe n’ ingabo z’ aba Nazi mu ntambara ya kabiri y’ isi. Ubwo, byatumye kigera I Vienna mu nzu ndangamurage ya Belvedere. Gusa, umuryango Maria Altmann, ukaba warahanganye ngo ugarure mu muryango igihangano cyabo. 2006, baje guhabwa igishushanyo cyabo, hanyuma bakigurisha ku mafaranga agera kuri miliyoni 135$ (ubu agera kuri M. 154$ n’ andi.).

6.Woman III — Willem de Kooning


Willem de Kooning, mu 1953, ni bwo yahanze iki gishushanyo yise Woman III. Iki, kikaba kiri mu bindi bice Kooning yashushanyije. Kikaba cyaragurishijwe na David Geffen ku mu miriyalideri Steven A. Cohen, (wanaguze igihangano twavuzeho cya Picasso). Woman III, akaba yarakiguze miliyoni 137.5$ (ubu agera kuri M. 162.4$).

5.Nu couché — Amedeo Modigliani


Iki gihangano, kigaragaza umugore uryamye hasi, yambaye ubusa. Iki, cyahanzwe na Amedeo Modigliani, mu 1917-1918. Mu Ugushyingo 9, 2015, ni bwo igishushanyo Nu couché, cyaje kugurishwa ku mafaranga agera kuri miliyoni 170.4$.

4.Les Femmes D’Alger (Version ‘O’) — Pablo Picasso


Kimwe mu bihangano 15 bya Pablo Picasso, birangwa n’inyuguti ya ‘O’, bikanakigira icyanyuma cyakozwe mu 1955. Les Femmes D’Alger, cyaje kugurishwa mu 2015, mu ugurishwa rya Christie, ubwo cyari gihagaze amafaranga asaga miliyoni 179.3$. Nyuma, bivugwa ko cyaje kongera kugurishwa kuri agera kuri miliyoni 200$, ariko uwakiguze akaba atazwi neza. Amakuru atizewe neza, avuga ko ukekwa kuba atunze iki gishushanyo gihenze gutya, ari, uwahoze ari Minisiti w’intebe wa Qatar, Hamad bin Jassim bin Jabar Al Thani.

3.The Card Players — Paul Cézanne


Umunyabugeni Paul Cézanne, we washushanyije ibice bigera kuri bitanu (5) bya The Card Players. Iki gishushanyo, byaje kumenyekana 2012, ko cyagurishijwe mu mwaka wawubanjirije (2011), ku mafaranga yanganaga na miliyoni 250$, kiguzwe n’umuryango w’ ibwami wo muri Qatar. Icyo gihe, The Card Players, cyabaye igishushanyo cyagurishijwe amafaranga menshi muri uwo mwaka.

2.Nafea Faa Ipoipo — Paul Gauguin


Nafea Faa Ipoipo, mu cyongereza, bivuze ‘When Will You Marry?’, naho mu rwacu, ‘Ese uzashaka ryari?’. Iki, ni igihango cy’ umunyabugeni, Paul Gauguin. Iki gishushanyo ntabwo wapfa kubona umuntu ukiri muzima bangana, kuko ubwacyo cyakozwe mu mwaka 1892. Ubwo kuri uyu mwaka, twavuga ko kimaze imyaka igera ku 127. Iki gishushanyo rero kigaragarammo abagore babiri bicaye, cyaje guca agahigo ko kugurishwa akayabo k’amafaranga miliyoni 300$. Gusa n’ ubwo uwakiguze atazwi, bikekwa ko gitunzwe n’ umuryango w’ ibwami wo muri Qatar.

1.Salvator Mundi – Leonardo da Vinci


Yesu Kristu, n’akaboko kamwe kazamuye, mu ishusho yashushanyijwe na Leonard da Vinci, uyu, ni Umutaliyani by’amavuko. Salvator Mundi, cyashushanyijwe mu myaka ya 1490 na 1500. Iki gishushanyo cyagize amateka akomeye, nk’ay’ikindi kizwi nka Mona Lisa, cyaguzwe n’Igikomangoma cya Saudi Arabia, Mohammed ben Salmane, gihagaze agera ku kayabo ka miliyoni 450$. Ibyo, bikigira igihangano gishushanyije gihenze ku isi.

Uretse ibi twavuga ko twifashishije nk’ ingero za bimwe mu bishushanyo byuje ubugeni byahenze, hari n’ibindi bitandukanye, byakorewe mihanda yose y’isi, bigakundwa, ndetse bikanagurishwa amafaranga menshi.

Src: theculturetrip.com, blog.artsper.com,

Umwanditsi: Faridi Muhawenimana-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND