RFL
Kigali

The Ben na Meddy bari bahagarariye u Rwanda muri 'African Entertainment Awards USA', batashye amara masa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2019 8:19
0


Abahanzi nyarwanda bakorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mugisha Benjamin [The Ben] na Ngabo Medard [Meddy] babuze ibihembo bikomeye mu muziki bya ‘African Entertainment Awards USA’ [AEAUSA], byatanzwe ku nshuro ya Gatanu.



Ibi bihembo byatangiwe mu Mujyi wa New York i New Jersey mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019. Ibyamamare byitabiriye ibi birori byatambutse ku itapi itukura ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu nyubako ya Kupfrian Hall Jim Wise.

Ibi birori byayobowe n’umunyarwenya Eric Omondi uri mu bakomeye muri Afurika, Anita Fabiola na Nyla Tamin. Abitabiriye kandi basusurukijwe mu muziki w’umwimerere na Miri Ben-Ari wegukanye Grammy Award, Morachi Yobass, Chetekela, Etoo Tsana, S dubbz, Ms. Bodega, Nandy n’abandi.    

The Ben na Meddy bari bahataniye igihembo mu cyiciro cy’umugabo mwiza w’umuhanzi ‘Best Male Artist’. Ni icyiciro cyarimo abahanzi bo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru ya Afurika.

Barimo Omary Faraji Nyembo [Ommy Dimpoz], Eddy Kenzo wo muri Uganda, Piksy Malawi, Harmonize wo muri Tanzania, Aka, Rayvanny [Niwe wegukanye igihembo], Jose Chameleone wo muri Uganda na OC Osilliation.  

Idris Musuuza [Eddy Kenzo] we yegukanye igihembo mu cyiciro ‘Best African Entertainer’. Yari ahanganye na Davido, Wizkid, Diamond Platnumz n’abandi. Diamond Platnumz yegukanye igihembo mu cyiciro ‘Best Collaboration’ abicyesha indirimbo yakoranye na Miri-Ben-Ari-Baila.

Umunyarwenya Eric Omondi wari uyoboye ibi birori yegukanye ibihembo bibiri ari byo ‘Best Comedian Africa [Umunyarwenya mwiza muri Afurika] ndetse na ‘African King of Comedy’. Yanditse kuri instagram, agira ati “Uwari Perezida ubu n’umwami.” 

Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yahawe igihembo cy’icyubahiro nka Perezida w’umwaka wa 2019, umunyabigwi mu muziki Oliver Mtukudzi witabye Imana nawe yahawe igihembo cy’icyubahiro.

Ibihembo bya ‘African Entertainment Awards USA’ bihabwa abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro baturuka ku mugabane wa Afurika bitwaye neza kurusha abandi mu muziki.

Hahembwa abakora injyana ya Hip Hop, indirimbo ifite amashusho meza, umuhanzi mwiza w’umwaka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, umu Dj mwiza, umuhanzi uririmba mu rurimi rw’Igifaransa, umuhanzi ukizamuka, umunyamideli mwiza w’umwaka, umunyarwenya w’umwaka n’abandi.

Mu 2015 The Ben yatwaye igihembo ‘Tamin Award of Honor’ abicyesha indirimbo ye yise ‘I can see’. Ibi bihembo byatangijwe na Dominic Tamin, bifite intego yo guteza imbere umuziki w’abahanzi nyafurika.

Eric Omondi yegukanye ibihembo bibiri

Anita Fabiola na Eric Omondi nibo bayoboye umuhango wo gutanga ibihembo bya African Entertainment Awards USA

Urutonde rw'abegukanye ibihembo

Ibihembo Eric Omondi yahawe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND