Igitego cya Sugira Ernest yatsinze ku munota wa 83’, cyahesheje u Rwanda kuzakina imikino ya nyuma mu gikombe cya Africa cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) izabera muri Cameroun nyuma yo gusezerera Ethiopia kuri stade ya Kigali, ku kinyuranyo cy’ibitego 2 by’u Rwanda kuri 1 cya Ethiopia mu mikino yombi.
Sugira Ernest yagoye ubwugarizi bwa Ethiopia guhera ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma
Wari umukino wo kwishyura
waberaga mu Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cya
CHAN 2020, nyuma yuko umukino ubanza wabereye muri Ethiopia, u Rwanda rwari
rwitwaye neza rutsindira Ethiopia imbere y’abafana bayo igitego kimwe ku busa
cyatsinzwe na Sugira Ernest.
U Rwanda rwari rufite abafana baturutse imihanda yose
Mu mukino wo kwishyura,
ikipe y’igihugu ya Ethiopia byayisabaga gutsinda Amavubi y’u Rwanda ibitego
birenze kimwe kugira ngo bizere itike yo
kujya muri Cameroun. Byari akazi gakomeye ku mutoza Abraham Mebratu n’abasore
be kuza kwikura kuri stade ya Kigali yari yuzuye abafana b’ikipe y’igihugu y’u
Rwanda.
Ni umukino watangiye
ukinirwa mu kibuga hagati cyane ari nabyo byaranze igice cya mbere cy’umukino,
ikipe y’igihugu ya Ethiopia niyo yihariye guhererekanya umupira mu kibuga
hagati ikagenda ihusha uburyo bwinshi bwagombaga kubyara ibitego,
bidatandukanye cyane n’ibyabaye mu mukino ubanza wabereye muri Ethiopia. Gusa
ari mu minota ya nyuma y’igice cya mbere u Rwanda rwagarutse mu mukino Sugira
Ernest ahusha uburyo bw’igitego, igice cya mbere kirangira amakipe anganya.
Mu gice cya kabiri cy’umukino
Ethiopia n'ubundi yakomeje kwiharira umupira inasatira izamu ry’u Rwanda, maze
ubwugarizi butangira gukora amakosa. Ku munota wa
72’ w’umukino Manzi Thierry yahaye nabi
umupira umunyezamu Kimenyi Yves usanga rutahizamu wa Ethiopia Lemene Mesfin
Tafessa yawukurikiye ahita atsinda igitego.
Nyuma yo kwinjizwa igitego umutoza w’ikipe y’u Rwanda Mashami Vincent yahise yinjiza Iranzi Jean Claude asimbura Niyonzima Olivier Sefu, Iyabivuze Osee asimbura Imanishimwe Djabel maze ikipe yongera imbaraga mu gushaka ibitego, byanatanze umusaruro ku munota wa 83’ w’umukino ku mupira mwiza watewe na Ombolenga Fitina maze usanga Sugira Ernest ahagaze neza ahita atsinda igitego cyo kwishyura.
Maze iminota 90 y’umukino irangira abanyarwanda bose
biruhutsa batangira kuririmba intsinzi kubera ko kunganya byahaye u Rwanda kujya
mu mikino ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun, kuko mu mikino ibiri u Rwanda
rwakinnye na Ethiopia, u Rwanda rwatsinze ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1.
Ibyo umutoza Mashami
Vincent ndetse na rutahizamu Sugira Ernest bari bijeje abafana ko bazajya muri
CHAN2020, none babigezeho. Umutoza avuga ko gushyira hamwe ndetse n’ubuyobozi
kuba hafi y’ikipe aribyo biri gutuma Amavubi yitwara neza muri iyi minsi.
Iyi ikaba ibaye inshuro ya gatatu yikurikiranya ikaba n’inshuro ya kane
muri rusange u Rwanda rujya muri CHAN. Irushanwa ry’uyu mwaka rikaba rizabera
mu gihugu cya Cameroun umwaka utaha
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw'u Rwanda
Rwanda XI: Kimenyi Yves,
Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Manzi Thierry,
Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Amran, Nsabimana Eric Zidane, Haruna
Niyonzima, Manishimwe Djabel na Sugira Ernest.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Ethiopia
Ethiopia XI: Aynekulu
Lealem Birhamu, Desta Demu Tura, Aschalew Tamene, Anteneh Tesfaye Tegegn,
Amanuel Yohannes, Amanuel Gebremichael Aregawi, Hayeder Sherefa, Lemene Mesfin
Tafesse, Adis Giday Gebru, Surafel Dagnachew Mengistu na Remdan Yusef Mohammed
Umwanditsi –
SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO