Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 18
Ukwakira 2019ikaba yasohotse mu buryo
bw’amajwi n’amagambo [video Lyrics].
“Uzaze Urebe u Rwanda” ni indirimbo irimo ubutumwa bwo
kugaragaza intambwe u Rwanda rwateye imbere mu bice bitandukanye, haba mu
burezi, ubuzima, inganda, ibikorwa remezo n’ibindi bitandukanye.
Iyi ni indirimbo ya kane ashyize hanze kuva yatangira
umuziki mu mpera z’umwaka wa 2018.Izabanje
zirimo “Mariya Jeanne” benshi bita “Igisupusupu”, “Icange” na “Rwagitima”.
Kuba ashyize hanze indirimbo ubutumwa bwumvikana kandi
bushimwa na buri munyarwanda, bishobora kuba umwanya wo kwigarurira na ba bandi bamunengaga gukoresha amagambo atari meza.
Nsengiyumva Francois ni umwe mu bahanzi bahiriwe cyane
n’uyu mwaka wa 2019 kuko indirimbo zose yasohoye zakunzwe cyane zikamuhesha
amahirwe yo gutumirwa mu bitaramo bikomeye nokwamamaza, ibintu byamwinjirije amafaranga atari make.
TANGA IGITECYEREZO