RFL
Kigali

Producer Jay P yasezeranye n'umukunzi we Big Tonny, baririmbira abatashye ubukwe bwabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:19/10/2019 20:25
0


Gatsinda Jean Paul wamamaye mu gutunganya indirimbo z'abahanzi zakunzwe na benshi mu Rwanda yahamije isezerano ry'urukundo rudashira n'umukunzi we Umutoni Alice (Big Tonny) nawe uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.



Ni umuhango wabereye kuri Classic Hotel ku Kicukiro kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019, ahari inshuti n'abo mu muryango bari baje kubashyigikira. Jay P yari yambaye ikote ry'umweru, ishati y'umweru, ipantalo y'ubururu bwijimye, n'inkweto z'umukara mu gihe umugeni yari yambaye ikanzu y'urwererane ifite ivara rirerire.

Bari bagaragiwe n'abasore n'inkumi barimo umuhanzi Social Mula bakorana cyane, wari wanamuherekeje mu muhango wo gusaba no gukwa. Itsinda ry'abaririmbyi bane barangajwe imbere n'umuramyi Aime Uwimana nabo bari bari kuramya mu ndirimbo zitandukanye.

Pasiteri Ndatwa Jean de Dieu wabasezeranyije yabanje gusaba mu bari aho uwaba afite impamvu zatuma bombi badasezerana ko yahaguruka akabivuga arabura ahita agira ati 'uko ucecetse mu mutima wawe uzabigumane iteka' umuhango urakomeza.

Uyu muvugabutumwa yigishishije amasomo aboneka mu gitabo cy'Itangiriro  2:18-21-24 n'ibaruwa Pawulo yandikiye Abefeso 5:22-25 agaragaza impamvu yo gushakana n'uko abashakanye bakwiye kubana.

Nyuma yasabye gusoma isezerano rikubiyemo gukundana mu bibi no mu byiza, gukundana, kugandukirana no kubahana ndetse no kuzibukira kurarikira undi mugabo cyangwa umugore. Nyuma bahanye ibiganza bambikana impeta ari nako bashimangira isezerano bagiranye ubundi barahoberana ndetse barasomana nk'uko bari bamaze kubyemererwa.

Umuhango wo gusezerana hagati ya Alice na Jay P ubwo wari usojwe uyu mukobwa usanzwe afite ijwi rihebuje yaririmbye indirombo ikunzwe gukoresha cyane "Iyo Mana Dusenga Irakomeye." Inshuti n'imiryango bakomereje mu cyumba mbera byombi cya Classic Hotel bakomeza ibirori no kwishima.

Nk'uko aba bombi ari abanyamuziki, ubukwe bwabo bwarimo umuziki mwinshi cyane dore ko hari itsinda ry'abaririmbyi baririmba mu buryo bw'umwimerere, umuhanzi Peace Jolis, Gatsinzi Aimable uririmba indirimbo za Kagambage ndetse na Alice yaririmbye umugabo we amucurangira piano.

Ubu bukwe bwatashywe n'ibyamamare bitandukanye byiganjemo abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Tonzi, Patient Bizimana, Diana Kamugisha, The Pink, Gaby Kamanzi n'abandi.

Amwe mu matariki y'ingenzi yaranze urukundo rw'aba bombi ni 19 Nzeri 2019 ubwo basezeranaga kubana imbere y'amategeko na tariki 12 Ukwakira 2019 ubwo Jay P yasabaga akanakwa

Pasiteri Ndatwa Jean de Dieu yahaye umugisha urugo rwa Jay P na Alice 

Bahawe icyemezo cy'uko basezeranye imbere y'Imana

Jay P yasomye umukunzi nyuma yo gusezerena

Bambikaanye impeta nk'ikimenyetso cy'isezerano

Jay P yasezeranyije Alice kuzamubera umugabo mwiza

Alice yamanitse akaboko k'iburyo yemera kuba umugore wa Jay P 

Jay P yarahiriye kuzatetesha Alice

Ni umunsi w'ibyishimo kuri Alice

Jay P na Alice batangiye urugendo rushya rw'ubuzima

Ni umunsi utazibagirana kuri bose




Bakase umutsima nk'ikimenyetso cy'uko bazakira abazabagenderera



Big Tonny yaririmbiye umugabo we

Jay P yacuranze afasha Alice wari uri kuririmba


Umunezero wari wose ku ba bagaragagiye



Tonzi ari mu batashye ubukwe bwa Jay P na Alice Big Tonny


Patient Bizimana yatashye ubukwe bwa Jay P na Alice 

AMAFOTO: Mugunga Evode/ Inyarwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND