RFL
Kigali

Emmy Niyonzima ufite inzozi zo kuzaba umuhanzi mpuzamahanga yasohoye indirimbo nshya 'Ni wowe'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/10/2019 19:47
1


Emmy Niyonzima wifuza kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ni Wowe". Ni indirimbo ya kane amaze gushyira hanze nyuma ya Ibyo wakoze, Urampagije na Arantabara yakunzwe na benshi.



Indirimbo "Ni Wowe" ikubiyemo ubutumwa bw'uko muri iyi si nta handi hari amahoro usibye mu Mana. Emmy Niyonzima avuga ko iyi ndirimbo yayanditse ahereye kw'ijambo ry'Imana riboneka mu gitabo cya Zaburi 84:3 "Umutima wanjye urifuza ibikari byawe, ndetse biwutera kugwa isari..."

Emmy Niyonzima yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya 'Ni wowe' ayitezeho kuzahembura imitima y'abazayumva bikabasubizamo imbaraga mu bugingo. Yongeyeho ko ku bw'imbaraga z'Imana, iyi ndirimbo izagera kure. 

Ubusanzwe Emmy Niyonzima ni umukristo usengera kuri ADEPR Muhoza mu karere ka Musanze, aho ari umuyobozi w'imiririmbire muri Korali Shiloh. Emmy Niyonzima yatangiye muzika ihimbaza Imana akiri umwana, abikuriramo bigera aho mu mwaka wa 2018 agira igitekerezo cyo kwinjira muri muzika ihimbaza Imana nk'umuhanzi ku giti cye, aho yahereye ku ndirimbo 'Ibyo wakoze'.


Emmy Niyonzima yaririmbye mu bitaramo bikomeye bitandukanye birimo 'Calvary Album Launch'; igitaramo cyabereye muri DOVE hotel, 'URAHAMBAYE Live Concert'; Igitaramo yahuriyemo na Serge Iyamuremye muri katedarali Yohani Umubatiza Wera ndetse n'ibindi bitaramo yitabiriye mu bice bitandukanye bya Musanze na Rubavu. Afite inzozi zo kuzarenga imipaka y'u Rwanda akavuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo mu bihugu byo hanze.

UMVA HANO INDIRIMBO 'NI WOWE' YA EMMY NIYONZIMA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mr. Jo4 years ago
    Wow! Iyo ndirimbo ni nziza. Emmy nakomereze aho, turamushyigikiye.





Inyarwanda BACKGROUND