RFL
Kigali

Mugisha Samuel yegukanye agace ka 5 ka Rwanda Cycling Cup kabereye mu karere ka Huye

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/10/2019 18:09
0


Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 19 Ukwakira 2019 mu karere ka Huye hakinwaga agace ka 5 ka Rwanda Cycling cup 2019 katsinzwe kuri sprint na Mugisha Samuel wamaze gutandukana na Dimention Data. Wanabaye umwanya mwiza wo kwibuka uwari visi Perezida muri FERWACY nyakwigendera Byemayire Lambert witabye Imana mu mwaka wa 2016.




Ni isiganwa ryabereye mu mujyi wa Huye hazengurukwa ibice bitandukanye

Abasiganwa bakoresheje intera ya Km 5,6 bahagurukiye imbere y’isoko rya Huye berekeza kuri Stade Huye - Petit Séminaire de Karubanda - Hôtel TWIGA- RRA – hanyuma bakagaruka ku Isoko. Isiganwa ryatangiye saa yine n’iminota 26, aho abari n’abategarugori bazengurutse inshuro 12 zihwanye na Km 67,2; ingimbi Km 84 (Laps 15) naho abagabo bazengurutse inshuro 20 zireshya na Km 112.


Abari ba Fly Cycling bari babukereye nubwo bategukanye iri siganwa

Isiganwa ry’uyu munsi ntabwo ryitabiriwe n’abakinnyi bari mu yandi marushanwa nka Grand prix Chantal Bia2019, barimo Byukusenge Patrick, Ruberwa Jean Damascene, Munyaneza Didier, Manizabayo Eric bita Karadio na Nzafashwanayo Jean Claude. Abandi batitabiriye ni Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs de Rwamagana na Mukundente Genevieve wa Benediction Clubkuko bari muri Afurika y’Epfo aho batoranyijwe mu bana bazakora amahugurwa y’ukwezi kumwe mu kigo cya UCI.


Abakinnyi bagiye bagira ikibazo cy'amagare yabo atababaniye


Ni isiganwa ryaranzwe no gukubana byo ku rwego rwo hejuru

Nyuma yo gusiganwa intera ireshya na 67.2 Km bazengurutse aho basiganwe inshuro 12 ku bari n’abategarugori, basoje isiganwa Ingabire Diane ukinira Benediction Club ari we ubaye uwa mbere akaba yageze aho basoreje ari kumwe na Nzayisenga Valentine nawe ukinira Benediction bakoresheje ibihe bimwe.


Ingabire Diane yeretse munsi y'ipine abari n'abategarugori bari mu isiganwa

Abakinnyi 3 ba mbere mu cyiciro cy’abari n’abategarugori uko bakurikiranye

1. Ingabire Diane Benediction club 01h49’48”

2. Nzayisenga Valentine Benediction Club 01h49’48”

3. Ishimwe Diane Benediction Club 01h50’23”

Mu ngimbi basiganwe intera ireshya na 84 Km. Nyuma yo kuzenguruka aho basiganwe inshuro 15, basoje Bikorimana Elysee ukinira Benediction Club ari we uhize abandi yegukana umwanya wa mbere, nyuma yo kuhagerera rimwe na Hategekimana Jean Bosco ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.


Bikorimana Elysee yageze aho basoreza ayoboye abandi mu ngimbi

Abakinnyi 3 ba mbere mu cyiciro cy’ingimbi uko bakurikiranye

1. Bikorimana Elysee Benediction Club 02h06’47”

2. Hategekimana jean Bosco Les Amis Sporttifs 02h06’12”

3. Baraka Pacis Cycling Club for All 02h07’47”

Mu bakinnyi bakuru ndetse n’abatarengeje imyaka 23, basiganwe ku ntera y’ibirometero 112. Nyuma yo kuzenguruka inshuro 20 aho basiganwe, basoje Mugisha Samuel uteganya kujya gukina mu Bufaransa nyuma yo gutandukana na Dimension Data, yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo kugera ku murongo basorejeho ari kumwe na bagenzi be batamworoheye muri iri siganwa.


Mugisha Samuel wegukanye agace k'uyu munsi akaba agiye kujya mu Bufaransa

Abakinnyi 3 ba mbere mu cyiciro cy’abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23 uko bakurikiranye

1. Mugisha Samuel Dimension data 02h40’31”

2. Habimana Jean Eric Fly Cycling 02h40’31”

3. Rugamba Jamvier Les Amis sportifs 02h40’31”

Nyuma yo kwegukana agace ka Gatanu ka Rwanda cycling cup 2019 kuri sprint, Mugisha Samuel yavuze ibanga yakoresheje kugira ngo atsinde. Yagize ati’ Ni isiganwa ryagenze neza ku ruhande rwange, kuko mum gitondo nari nazindukanye intego yo gutsinda none mbigezeho. Ntabwo navuga ko Eric adakomeye ariko na none ku rundi ruhande aracyari umwana, ibyo abonye uyu munsi bigomba kumwigisha ko n’ikindi gihe atazaba ari kumwe na nge agomba gushaka amayeri yo gukoresha kugira ngo atsinde."

Yakomeje agira ati "Abo twakinanaga ndabaruta ndetse no mu igare baracyari bato niyo mpamvu navuze ko ngomba gukora ngatsinda iri siganwa, navuga ko ibyo nari napanze byagenze neza”. Irushanwa ry’umwaka ushize wa 2017 ryari ryatwawe na Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe utaritabiriye kuri iyi nshuro. Rikaba ari isiganwa riba buri mwaka ryo kwibuka nyakwigendera Byemayire Lambert.


Ryari isiganwa ryo kwibuka nyakwigendera Byemayire Lambert

Umuhango wakurikiyeho nyuma y'uko isiganwa risojwe, ni uwo gushyira indabo aho Byemayire Lambert ashyinguye. Akaba yaritabye Imana mu Ugushyingo 2016, akaba yari Visi Perezida wa FERWACY ndetse n’Umunyamuryango w’ikipe ya Cycling Club For All yo mu Karere ka Huye.


Abo mu muryango wa Byemayire bari baje guha agaciro irushanwa ryo kwibuka umubyeyi wabo


Abana ba Nyakwigendera Byemayire bitegereza neza isiganwa


Isiganwa ryabereye muri Huye ryarimo amakorosi menshi


Rugamba Janvier wagoye Mugisha Samuel cyane

Umwanditsi SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND