RFL
Kigali

Menya ibintu bitangaje ku mibereho y’ingagi ndetse n’udushya tuziranga

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/10/2019 19:12
0


Ingagi ni imwe mu nyamaswa z’agaciro zidakunze kuboneka henshi ku isi ari nayo mpamvu aho ziboneka bazibungabunga cyane. Muri Afrika ingagi ziboneka mu karere k’ibiyaga bigari cyane cyane mu gace k’ibirunga nko mu Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).



Mu Rwanda ingagi zifite agaciro gakomeye cyane bitewe nuko zikurura ba mukerarugendo baturutse impande zose z’isi bigatuma batanga amadevize kuko kuri ubu gusura ingangi mu Rwanda bisaba amadorali 1,500, ni ngombwa rero kuzitaho kuko hari byinshi zongera ku bukungu bw’igihugu.

Ingagi ni inyamaswa y’indyabyatsi ishobora kuramba hagati y’imyaka 35 na 50. Mu byo zirya harimo imbuto, amababi n’imizi, ubwoko bw’ibyatsi ishobora kuba yarya burenze 200 ndetse n’ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ingagi zishobora kurya intozi n’ibimonyo. Amasaha menshi ingagi ziyamara zirya, amenyo yazo manini azifasha mu guhekenya ibimera bikomeye nk’imigano. Umwihariko dusanga ku ngagi ni uko izo mu misozi migufi zirya imbuto, naho izo mu misozi miremire zikarya ibyatsi, amababi n’imizi.

Mu busanzwe ingagi zigendesha amaguru ane, gusa zishobora kugendesha amaguru abiri iyo zitagera kure urugero nk’iyo zijyanye amafunguro yazo cyangwa se mu gihe zitabara. Ingagi zo mu Burasirazuba zikaba zirabura cyane ugereranyije n’izo mu Burengerazuba.

Ariko na none izo mu misozi miremire zirabura cyane kurusha iza hariya hombi twavuze hejuru. Ingagi zo mu misozi migufi y’iburengerazuba zishobora gutukura cyangwa zigasa nk’ikigina ariko zigatukura ku gahanga. Ikindi ni uko ingagi ziba mu misozi migufi zitaramba nk’iziba mu misozi miremire.

Ingagi zikuze z’ingabo zishobora kugira igihagararo cya metero 1 na centimetero 65 kugeza kuri metero 1 na centimetero 75,zishobora gupima ibiro 140 kugeza kuri 200,gusa ibi siko bimeze ku ngagi z’ingore zikuze aho zo zishobora kugira ubuhagarike bungana na metero 1 na centimetero 4 igapima ibiro 100.

Iyo ziri hamwe mu matsinda cyangwa mu miryango zibarizwamo ziyoborwa n’iy’ingabo irengeje imyaka 12 izwi kw’izina rya silverback,ikaba ariyo ijy hagati y’izindi,igafata imyanzuro,igakemura amakimbirane,itegeka aho itsinda rigomba kwerekeza,iyobora izindi mu ruriro, izicungira umutekano by’umwihariko ikabungabunga ubuzima bw’itsinda cyangwa icyo twakwita umuryango.Ingagi z’ingabo ziba mu itsinda rya se, zikarivamo zigize imyaka 11 naho iz’ingore iyo zimaze gukura, ziva mu itsinda ry’iwabo zikajya gushaka iy’ingabo,nkuko bigenda no ku kiremwa muntu.

Ingagi kandi itwita amezi icyenda nk’abantu ariko ibyara abana 4 cyangwa 5.Nkuko abahanga benshi babigaragaje ingagi ni inyamaswa ihuje hafi 99% n’ikiremwa muntu,ikaba ari inyamaswa izi ubwenge cyane aho ishobora kuvuga ikoresheje ibimenyetso nko kwikubita mu gatuza, kurira, guseka,igira n’amarangamutima, ifite kandi ubushobozi bwo kwifashisha ibikoresho runaka mu kwiyibutsa no gutekereza ku byahise bikaba byanazifasha gutekereza ku bizaza, igira n’amabara ikunda kurusha ayandi ariyo ubururu n’icyatsi.

Ingagi kandi zifatwa n’ibyorezo kandi zikaba zakwitabwaho zigakira muri ibyo byorezo harimo Ebola kimwe mu byorezo byishe ingagi zitari nke. Uhereye igihe zamenyekaniye mu bihugu by’Uburengerazuba mu myaka y’i 1860 ingagi zabaye insanganyamatsiko y’umuco n’itangazamakuru,urugero ni nko muri filime yamenyekanye cyane nka King Kong,ndetse n’ibitabo by’amateka bya Tarzan na Conan byagaragaje ingagi nk’umwanzi ku bakinnyi bakuru.

Src:ducksters.com,researchgate.net

Umwanditsi: Ange Uwera-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND