RFL
Kigali

Malaika na Nyiragasazi bahujwe n'ibitaramo by'urwenya bya Skol Laugh Lager barasabana-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/10/2019 13:22
0


Malaika na Nyiragasazi basanzwe bazwiho kuba abakeba bitewe no gufana amakipe aho ahanganye, Rayon Sports na APR FC bahuriye mu gitaramo cy’urwenya cya Skol Laugh Lager barasabana.



Ibi bitaramo bimaze kugenda birushaho kwizihira abakunzi b’urwenya hirya no hino mu mujyi wa Kigali aho byagiye binyura kuri ubu bikaba byari byakomereje mu kabari ka Makumba Bar gaherereye i Remera ku Kisimenti.

Bamwe mu banyarwenya ba hano mu Rwanda bahuriye muri Comedy Knight bari babukereye barimo Joshua, Prince, Babu, George hamwe na Zaba Missed Call basusurukije abari babyitabiriye.

Aba banyarwenya bakaba bagarutse ku nkuru y’ifungwa abahanzi bakora injyana ya Kinyatrap bafatanywe ibiyobyabwenge batebya bavuga ko byose byatewe n’umubyeyi wamuhaye abiri n’itanu (250Frw).

Abakinnyi ba REG Volley Ball Club babonye wo kwifuriza bagenzi babo isabukuru nziza y’amavuko barimo Nyombayire Nelly, Muhawenimana Madelina, Kalisa Rosine hamwe na Gaparasi Justice.

Ni ibirori byari byizihiye abari bazindukiye kuza kumva urwenya barimo n’abafana bo muri fan club y’amavubi nabo bari baje kwica icyaka.

Malaika usanzwe ari umufana ukomeye wa Rayon Sports na Nyiragasazi ufana APR FC basanzwe ari abakeba, bari bahuje urugwiro bari kunywera Skol Lager.

Nk'uko bimaze kuba umuco ibi bitaramo bikaba bikomeza buri wa Gatanu aho bari gukomeza kuzenguruka hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Umunyarwenya Prince na Babu basekeje abantu

Umunyarwenya George asetsa abantu imbavu zikabarya

Zaba Missed Call nawe yari ahari

Abakunzi ba Skol Lager bari bizihiwe

Nyiragasazi yasetse na muzitsa iragaragara

Nyiragasazi na Malaika bahanganishwa n'amakipe yabo bahuje na Skol Lager

INKURU: Eric Ruzindana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND