Malaika na Nyiragasazi basanzwe bazwiho kuba abakeba bitewe no gufana amakipe aho ahanganye, Rayon Sports na APR FC bahuriye mu gitaramo cy’urwenya cya Skol Laugh Lager barasabana.
Ibi bitaramo bimaze kugenda birushaho kwizihira
abakunzi b’urwenya hirya no hino mu mujyi wa Kigali aho byagiye binyura kuri
ubu bikaba byari byakomereje mu kabari ka Makumba Bar gaherereye i Remera ku Kisimenti.
Bamwe mu banyarwenya ba hano mu Rwanda bahuriye muri
Comedy Knight bari babukereye barimo Joshua, Prince, Babu, George hamwe na Zaba
Missed Call basusurukije abari babyitabiriye.
Aba banyarwenya bakaba bagarutse ku nkuru y’ifungwa abahanzi
bakora injyana ya Kinyatrap bafatanywe ibiyobyabwenge batebya bavuga ko byose
byatewe n’umubyeyi wamuhaye abiri n’itanu (250Frw).
Ni ibirori byari byizihiye abari bazindukiye kuza kumva urwenya barimo n’abafana bo muri fan club y’amavubi nabo bari baje kwica icyaka.
Malaika usanzwe ari umufana ukomeye wa Rayon Sports na
Nyiragasazi ufana APR FC basanzwe ari abakeba, bari bahuje urugwiro bari
kunywera Skol Lager.
Nk'uko bimaze kuba umuco ibi bitaramo bikaba bikomeza buri wa Gatanu aho bari gukomeza kuzenguruka hirya no hino mu mujyi wa Kigali.
Umunyarwenya Prince na Babu basekeje abantu
Umunyarwenya George asetsa abantu imbavu zikabarya
Zaba Missed Call nawe yari ahari
Abakunzi ba Skol Lager bari bizihiwe
Nyiragasazi yasetse na muzitsa iragaragara
Nyiragasazi na Malaika bahanganishwa n'amakipe yabo bahuje na Skol Lager
INKURU: Eric Ruzindana
TANGA IGITECYEREZO