Mu myitozo ya nyuma ikipe y’igihugu ya Ethiopia yakoreye kuri stade ya Kigali yitegura u Rwanda, Umutoza w’iyi kipe izwi ku kazina ka Walias Abraham Mebratu yatangaje ko yaje i Kigali aje gushaka itike kandi ko ntacyo yizeza u Rwanda mu minota 90, ngo bazakina bitandukanye na mbere.
Nyuma y'imyitozo ya nyuma abakinnyi bagiye hamwe baganira ku mukino nyirizina
Ikipe
y’igihugu ya Ethiopia yageze mu Rwanda ku munsi wok u wa Kane, ije gukina
umukino wo kwishyura mu mikino y’ijonjora rya nyuma mu gushaka tike y’imikino
ya nyuma y’igikombe cya CHAN izabera muri Cameroun mu mwaka wa 2020.
Ikipe y’igihugu ya
Ethiopia yageze mu Rwanda idafite abakinnyi bayo babiri ngenderwaho bagize
ikibazo cy’imvune ubwo bakinaga umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Uganda
mbere yuko baza mu Rwanda, gusa ariko umutoza atangaza ko nta cyuho bizatera
kubera ko afite abakinnyi benshi kandi beza bazamufasha gusezerera u Rwanda.
Abraham Mebratu utoza Ethiopia yiteguye gusezerera u Rwanda
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru
nyuma y’imyitozo ya nyuma mbere yo gukina n’u Rwanda, Abraham Mebratu utoza ikipe y’igihugu ya Ethiopia yavuze ko
yiteguye neza kandi yumva azasezerera u Rwanda kuko nta mukino usa n’undi.
Yagize
ati” Twiteguye neza, twakoze imyitozo myiza uyu munsi, icyo dutegereje ni umukino.
Amavubi ni ikipe nziza kandi twubaha ariko twizeye kuzakina umukino mwiza, ubwo
duheruka gukina twakinnye neza ariko tugira amahirwe macye ntitwatsinda gusa
ariko twizeye ko tuzakatisha tike yo kujya muri Cameroun 2020 kuko turabikeneye
cyane. Nahinduye uburyo bw’imikinire ntashaka kuvuga muzabona ku mukino
nyirizina”.
Mu
mukino ubanza uheruka kubera muri Ethiopia u Rwanda rwari rwatsinze igitego 1-0
cyatsinzwe na Sugira Ernest wahigiye gutsinda igitego kizasezerera iyi kipe.
Hagati ya Ethiopia n’ u Rwanda uzatsinda azahita abona tike bidasubirwaho yo
kuzajya muri Cameroun mu mikino ya nyuma ya CHAN 2020.
Umukino
w’u Rwanda na Ethiopia uteganijwe kuba Tariki 19 Ukwakira 2019, kuri stade ya
Kigali ukaba uteganyijwe gutangira saa 15h30’.
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO