Umunyarwanda Ncuti Gatwa wamamaye muri filime ya “Sex Education” ari i Kigali mu Rwanda aho yaje gusura umuryango we.
“Sex
Education” ni filime y’uruhererekane yerekanwa ku rubuga rwa Netflix guhera
muri Mutarama 2019, igaragaramo Nshuti
Gatwa ukina yitwa Eric Effion, akaba
intyoza umunyeshuri uba ashize amanga mu ishuri ryisumbuye rya Moordale we na
bagenzi be baba bigamo, ndetse aba ari intyoza mu kwigisha ibyerekeye imibonano
mpuzabitsina.
Uretse
kuba ari umunyeshuri ushabutse, akunda kubyina mu ishuri ndetse akigisha
bagenzi be uko abagore bo muri Afurika batega igitambaro n’ibindi bijyanye no
kongera ubwiza. Uyu musore akina nk’uryamana n’abo bahuje igitsina.
Nk’uko
yashyize amafoto atandukanye kuri konti ye Instagram, Nshuti Gatwa yerekanye ko
ari mu mujyi wa Kigali kandi yishimiye kugaruka ku ivuko.
Uyu musore
w’imyaka 27 yavukiye mu Rwanda ariko akurira muri Scotland. Ni umuhungu wa Prof.
Gatwa Tharcisse ufite imyamya bumenyi y’ikirenga mu bijyanye na Tewolojia.
Filime ya “Sex
Education” yatumye Nshuti Gatwa ajya mu bahatanira ibihembo bya MTV Movie &
TV Awards 2019 n’ubwo atabashije kwegukana na kimwe mu byiciro bitatu yari
arimo.
Ikinyamakuru
cya Elle giherutse kumushyira ku rutonde rw’abanyempano 50 bari kugaragaza
impinduka ku Isi.
Nshuti Gatwa yitegereza imisozi y'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO