RFL
Kigali

Ncuti Gatwa wamamaye muri filime ya "Sex Education" ari mu Rwanda

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:18/10/2019 19:52
0


Umunyarwanda Ncuti Gatwa wamamaye muri filime ya “Sex Education” ari i Kigali mu Rwanda aho yaje gusura umuryango we.



“Sex Education” ni filime y’uruhererekane yerekanwa ku rubuga rwa Netflix guhera muri Mutarama 2019, igaragaramo Nshuti Gatwa  ukina yitwa Eric Effion, akaba intyoza umunyeshuri uba ashize amanga mu ishuri ryisumbuye rya Moordale we na bagenzi be baba bigamo, ndetse aba ari intyoza mu kwigisha ibyerekeye imibonano mpuzabitsina.

Uretse kuba ari umunyeshuri ushabutse, akunda kubyina mu ishuri ndetse akigisha bagenzi be uko abagore bo muri Afurika batega igitambaro n’ibindi bijyanye no kongera ubwiza. Uyu musore akina nk’uryamana n’abo bahuje igitsina.

Nk’uko yashyize amafoto atandukanye kuri konti ye Instagram, Nshuti Gatwa yerekanye ko ari mu mujyi wa Kigali kandi yishimiye kugaruka ku ivuko.

Uyu musore w’imyaka 27 yavukiye mu Rwanda ariko akurira muri Scotland. Ni umuhungu wa Prof. Gatwa Tharcisse ufite imyamya bumenyi y’ikirenga mu bijyanye na Tewolojia.

Filime ya “Sex Education” yatumye Nshuti Gatwa ajya mu bahatanira ibihembo bya MTV Movie & TV Awards 2019 n’ubwo atabashije kwegukana na kimwe mu byiciro bitatu yari arimo.

Ikinyamakuru cya Elle giherutse kumushyira ku rutonde rw’abanyempano 50 bari kugaragaza impinduka ku Isi.
      Nshuti Gatwa yishimiye kugaruka mu Rwanda

Nshuti Gatwa yitegereza imisozi y'u Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND