RFL
Kigali

Nyuma y’amezi 3 gusa Mukura Victory Sports yatandukanye na Olivier Ovambe, ikipe ihabwa umunya Espagne

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/10/2019 19:43
0


Nyuma yo guhagarika Olivier Ovambe igihe kitazwi azizwa imyitwarire mibi yagaragaje ubwo Mukura yakinaga na Sunrise, Ubuyobozi bw’iyi kipe bwicaranye n’uwari umutoza wayo bafata umwanzuro wo gusesa amasezerano bari bafitanye nyuma yo kubona ko bidashoboka ko bakomezanya.




Ovambe wari umaze amezi atatu gusa muri Mukura batandukanye

Nyuma y’inkuru inyarwanda.com yabagejejeho ku wa gatatu w'iki cyumweru yavugaga ko isaha n’isaha Ovambe yatandukana na Mukura kubera ko yari umutoza utakibonwamo n’ikipe ya Mukura muri rusange, Olivier Ovambe wahesheje Mukura igikombe cy’agaciro akiyigeramo, akananganya imikino ibiri ibanza ya shampiyona yatandukanye na Mukura Victory Sports ikipe ihabwa Umunya Espagne yizaniye wari umwungirije Tony Hernandez.


Tony Hernandez ufitiwe icyizere na Mukura yose ndetse n'abanyehuye niwe usigaranye Mukura

Amakuru inyarwanda.com afitiye gihamya avuga ko imbere mu bayobozi b’ikipe ya Mukura Victory Sport avuga ko yaba ubuyobozi ndetse n’abakinnyi ba Mukura batakibonaga Ovambe nk’umutoza wabageza ku ntego ikipe yifuza kugeraho muri uyu mwaka w’imikino. Ahubwo icyizere cyose kiri ku munya Espagne Tony Hernandez wageze muri Mukura azanwe na Ovambe ngo amufashe akazi nk’umutoza w’ungirije.

Siboyintore Theodatte ni umunyamabanga w’ikipe ya Mukura Victory Sports, kuri Micro ya inyarwanda.com yemeje itandukana rya Mukura n’uwari umutoza wayo anasobanura impamvu.

Yagize ati” Yego nibyo koko Ovambe twatandukanye nyuma yuko ahagaritswe by’agateganyo igihe kitazwi, nyuma komite yagombaga guhura nawe tukagira ibyo tuganira hanyuma umwanzuro ugafatwa, umwanzuro twafashe ni uwo gusesa amasezerano nawe. Twebwe icyo twagombaga gukora kwari ukumumenyesha ko tutagishoboye gukorana nawe, kubera ko twasanze bitashoboka ko akomeza kuba umutoza wacu, turamushimira ibihe byiza twagiranye igisigaye nawe niba hari icyo yifuza ku ikipe yakivuga kuko ni uburenganzira bwe”.

Amakuru agera ku inyarwanda.com avuga ko Olivier Ovambe yahawe Miliyoni imwe y'amanyarwanda akemera gusohoka muri Mukura Victory Sports ku bwumvikane nta mananiza.

Umunsi wa Gatatu wa shampiyona Mukura iheruka gukina watojwe na Tony Hernandez nk’umutoza mukuru kubera ko Ovambe yari mu bihano yafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA bitewe n’imyitwarire idahwitse yagaragaje ku kibuga cya Sunrise. Ni umukino Hernandez yitwayemo neza atanga insinzi ya mbere kuri Mukura muri uyu mwaka w’imikino, anayitanga atsinze Musanze Fc ibitego byinshi kuko iminota 90 y’umukino yarangiye Mukura itsinze ibitego 4-0.


Ovambe asize igikombe cy'agaciro yahesheje Mukura akiyigeramo

Uyu musaruro Hernandez yatanze waje n’ubundi usanga icyizere yari afitiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye. Abakinnyi ba Mukura Victory Sport baganiriye n’inyarwanda.com mu minsi micye ishize bemeza ko biyumva kandi bakagirira icyizere umutoza Hernandez kurusha Ovambe.

Kugeza ku munsi wa Gatatu muri Shampiyona y’u Rwanda Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 5, aho imaze kunganya imikino ibiri igatsinda umwe. Ku munsi wa Kane wa shampiyona Mukura izakina na Gicumbi Fc kuri Stade Mumena saa cyenda zuzuye ku wa 20 Ukwakira 2019.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND