Nyuma yo guhagarika Olivier Ovambe igihe kitazwi azizwa imyitwarire mibi yagaragaje ubwo Mukura yakinaga na Sunrise, Ubuyobozi bw’iyi kipe bwicaranye n’uwari umutoza wayo bafata umwanzuro wo gusesa amasezerano bari bafitanye nyuma yo kubona ko bidashoboka ko bakomezanya.
Ovambe wari umaze amezi atatu gusa muri Mukura batandukanye
Nyuma y’inkuru inyarwanda.com yabagejejeho ku wa gatatu w'iki cyumweru yavugaga ko isaha n’isaha Ovambe yatandukana na Mukura kubera ko yari umutoza utakibonwamo n’ikipe ya Mukura muri rusange, Olivier Ovambe wahesheje Mukura igikombe cy’agaciro akiyigeramo, akananganya imikino ibiri ibanza ya shampiyona yatandukanye na Mukura Victory Sports ikipe ihabwa Umunya Espagne yizaniye wari umwungirije Tony Hernandez.
Tony Hernandez ufitiwe icyizere na Mukura yose ndetse n'abanyehuye niwe usigaranye Mukura
Amakuru inyarwanda.com afitiye
gihamya avuga ko imbere mu bayobozi b’ikipe ya Mukura Victory Sport avuga ko
yaba ubuyobozi ndetse n’abakinnyi ba Mukura batakibonaga Ovambe nk’umutoza
wabageza ku ntego ikipe yifuza kugeraho muri uyu mwaka w’imikino. Ahubwo
icyizere cyose kiri ku munya Espagne Tony Hernandez wageze muri Mukura azanwe
na Ovambe ngo amufashe akazi nk’umutoza w’ungirije.
Siboyintore Theodatte ni
umunyamabanga w’ikipe ya Mukura Victory Sports, kuri Micro ya inyarwanda.com
yemeje itandukana rya Mukura n’uwari umutoza wayo anasobanura impamvu.
Yagize ati” Yego nibyo
koko Ovambe twatandukanye nyuma yuko ahagaritswe by’agateganyo igihe kitazwi,
nyuma komite yagombaga guhura nawe tukagira ibyo tuganira hanyuma umwanzuro
ugafatwa, umwanzuro twafashe ni uwo gusesa amasezerano nawe. Twebwe icyo
twagombaga gukora kwari ukumumenyesha ko tutagishoboye gukorana nawe, kubera ko
twasanze bitashoboka ko akomeza kuba umutoza wacu, turamushimira ibihe byiza
twagiranye igisigaye nawe niba hari icyo yifuza ku ikipe yakivuga kuko ni
uburenganzira bwe”.
Umunsi wa Gatatu wa shampiyona Mukura iheruka
gukina watojwe na Tony Hernandez nk’umutoza mukuru kubera ko Ovambe yari mu
bihano yafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA bitewe n’imyitwarire
idahwitse yagaragaje ku kibuga cya Sunrise. Ni umukino Hernandez yitwayemo neza
atanga insinzi ya mbere kuri Mukura muri uyu mwaka w’imikino, anayitanga
atsinze Musanze Fc ibitego byinshi kuko iminota 90 y’umukino yarangiye Mukura
itsinze ibitego 4-0.
Ovambe asize igikombe cy'agaciro yahesheje Mukura akiyigeramo
Uyu musaruro Hernandez
yatanze waje n’ubundi usanga icyizere yari afitiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe
ibarizwa mu karere ka Huye. Abakinnyi ba Mukura Victory Sport baganiriye n’inyarwanda.com
mu minsi micye ishize bemeza ko biyumva kandi bakagirira icyizere umutoza
Hernandez kurusha Ovambe.
Kugeza ku munsi wa Gatatu
muri Shampiyona y’u Rwanda Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa gatandatu
n’amanota 5, aho imaze kunganya imikino ibiri igatsinda umwe. Ku munsi wa Kane
wa shampiyona Mukura izakina na Gicumbi Fc kuri Stade Mumena saa cyenda zuzuye
ku wa 20 Ukwakira 2019.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO