RFL
Kigali

Riderman yasohoye amashusho y'indirimbo "Nta mvura idahita" iri kuri album agiye kumurika-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/10/2019 20:33
2


Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye mu muziki ku izina rya Riderman, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Nta mvura idahita” iri kuri album azamurika mu Ukuboza 2019.



Riderman yatangarije INYARWANDA, ko ageze kure imyiteguro yo kumurika album kuwa 25 Ukuboza 2019 n’ubwo kugeza ubu ataremeza neza aho igitaramo kizabera. Gusa avuga ko mu byumweru biri imbere azatangaza gahunda yose.

Akomeza avuga ko iyi ndirimbo “Nta mvura idahita” yayikoze kugira ngo abwire buri wese ko nyuma y’ubuzima bubi hari ubwiza kandi ko gukora ari umugisha. Avuga ko buri wese akwiye guhora azirikana ko ku Mana ntakidashoboka.  

Yagize ati “Ni indirimbo ishishikariza abantu y’uko gukora cyane bitanga umugisha. Iyo umuntu akoze cyane bitanga umusaruro gukora cyane ukiringira Imana ukayishyira imbere ugakurikizaho akazi ahasigaye ugakora uko byaba bimeze kose wabivamo.”

Riderman muri uyu mwaka amaze kuririmba mu birori no mu bitaramo bikomeye yagiye yishimirwamo mu buryo bukomeye. Iyi ndirimbo “Nta mvura idahita” ije isanganira izindi ndirimbo nka “Hey Baby”, “Mambata”, “Ikinyarwanda” n’izindi.  

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe kuri Mont Kigali no ku Irebero, yifashishijemo itsinda ry’ababyinnyi bitwa ‘Abatanguha’ babarizwa kuri Maison de Jeune Kimisagara.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Santana n’aho amashusho atunganywa na Gil.The Benjamins. Iyi ndirimbo “Nta mvura idahita” iri kuri album yitwa “Kimirantare”.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NTA MVURA IDAHITA" YA RIDERMAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manirambona Aline 4 years ago
    urukundo Niki?
  • Kid4 years ago
    Ikibazo cye abantu abamaze abafungush kugirang amafarng ya hip hop yu rwanda agumye ayary wenyine bushali amushyirishijemo Jay Polly firemn p FLA M izzo yaramwikijije ubwose amaherezoy nayah ra nawe baza mwishyura





Inyarwanda BACKGROUND