RFL
Kigali

Shizzo yavuze uko yagiriwe inama yo gukorana indirimbo “Agatoki ku kandi" na Queen Cha” -YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/10/2019 19:11
1


Umuraperi Shizzo yatangaje ko Bad Rama bari kumwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariwe wamuguriye inama yo gukorana indirimbo n’umuhanzikazi Queen Cha, avuga ko asanzwe yubaha ashingiye ku bigwi amaze kugwiza mu muziki.



Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2019 umuraperi Shizzo yasohoye amajwi(Audio) nshya “Agatoki ku kandi” yakoranye na Queen Cha iri kuri shene ya Youtube ya The Mane. Mu buryo bw’amajwi (Audio) yatunganyijwe na HolyBeat.

Shizzo yabwiye INYRWANDA, ko yari asanganywe igitekerezo cyo gukora indirimbo ivuga ku kurema agatima umukunzi mu gihe ari kure. Avuga ko Bad Rama bari kumwe muri studio yamubwiye ko byanoga ayikoranye na Queen Cha.

Yagize ati “...Igitekerezo cyo gukorana na Queen Cha ntabwo cyaje gutyo ahubwo nari ndi kumwe na Bad Rama turi muri studio nk’uko babizi turi gukora project nyinshi.

“Noneho yumva imwe mu ndirimbo nari ndimo kwandika ahita ansaba kuyirangiza byihuse avuga ko we afite umuntu yumva ko yajyamo neza (Queen Cha).”

Avuga ko kuva ubwo yatangiye kugirana ibiganiro na Queen Cha bahuza ingingo indirimbo ikorerwa muri The Mane.

Umuraperi Shizzo avuga ko asanzwe afata Queen Cha nk’ikitegererezo cye ashingiye no kuba ari umukobwa umaze igihe mu muziki nyarwanda kandi umaze kugwiza ibigwi mu muziki.

Umuraperi Shizzo wiyita umwami wa Bugoyi yakunzwe mu ndirimbo nka ‘The Homing Coming’, “Intashyo”, “Hold it Down” n’izindi. Umuhanzikazi Queen Cha we aherutse gushyira hanze indirimbo “Twongere”, ‘Winner’, “I Promise” n’izindi nyinshi; aherutse kuririmba mu gitaramo cyo gutangiza ihuriro ry'urubyiruko nyafurika.

Queen Cha yakoranye indirimbo n'umuraperi Shizzo

Umuraperi Shizzo avuga ko yakoranye indirimbo na Queen Cha nk'umuhanzikazi akunda

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "AGATOKI" YA SHIZZO NA QUEEN CHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kay4 years ago
    uyu mukobwa ni mwiza pe kandi aririmba neza gusa azakomere kumuco we ntazitukuze cyangwa ngo yiyambike ubusa nkababndi ijwi rye nibihangano bye n'ubwiza bizamugeza kure hashoboka





Inyarwanda BACKGROUND