RFL
Kigali

Umukecuru w'imyaka 66 mu batsindiye kujya mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa rya Hanga Higa-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:18/10/2019 18:51
0


Abahanzi umunani ni bo bemerewe gukomeza mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Hanga Higa rigamije gushaka umuhanzi ufite impano uzafashwa na label ya Boss Papa iyoborwa na Alain Muku.



Irushanwa rya Hanga Higa riri kuba ku nshuro ya gatatu ryatangijwe na Alain Mukuralinda usanzwe ari umuhanzi akanafasha abandi. Iry’uyu mwaka ryazengurutse mu bice bitandukanye rishakisha abafite impano yo kuririmba batandukanye ari nabo bahuriye muri ½ kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019 aho bongeye kurushanwa.

Buri muririmbyi yinjiraga muri studio akaririmba igitero kimwe n’inyikirizo ariko atifashishije ibicurangisho. Alain Muku afashijwe na Producer Papito nibo batangaga amanota bakurikije uko bari kubumva.

Abahanzi 18 baririmbaga indirimbo zabo bihimbiye, baje gutoranywamo umunani bazajya mu cyiciro cya nyuma aho tariki 15 Ukuboza 2019, bazurushanwa baririmba baherekejwe n’itsinda ry’abacuranzi, bikazabera muri Saint Andre i Nyamirambo.

Abakomeje harimo itsinda ry’abana b’abakobwa babiri, Uwase Nadia na Mushashi Odille bo mu Karere ka Ngoma, Rugamba Claude wo muri Rusizi, Cyilima Buhungiro Jean Climaque wo muri Kirehe, Itorero Abatanihira, Itorero Gakondo i Gisaka cy’imigongo rigizwe n’umukecuru w’imyaka 66 n’abazukuru be baririmba mu rurimi rw’Ikirashi rukoreshwa mu Gisaka, Niyigena Hyacinthe ucuranga iningiri, Ganza Michael w’i Musanze na Uwimana Esther w’i Ngoma.

Umuhanzi uzahiga abandi muri aba azahita asinya amasezerano y’imyaka itatu afashwa na label ya Boss Papa haba mu kumukorera amashusho n’amajwi n’ibindi umuhanzi akenera. Mu gihe uwa mbere n’uwa kabari bazaba ari ibitsina bibiri bitandukanye bose bazahita basinyishwa.

Mu Kiganiro INYARWANDA yagiranye na Alain Muku yavuze ko abitabiriye Hanga Higa y’uyu mwaka bihariye ku kugira umwimerere cyane cyane mu njyana ya gakondo ibintu abonamo amahirwe akomeye.

Ati “Bigiyemo ingufu twabona umuziki, twabona ibihangano by’umwimerere nyarwanda kandi noneho bishobora kutwambutsa imipaka nk’uko Abanyatanzaniya baza kuririmba hano cyangwa Abagande. Umuntu bakajya bamutumira akaririmba iby’i Rwanda, atagiye kuririmba Zouk mu Kinyarwanda.”

Kugeza ubu Label ya Boss Papa irimo umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu, na Elisha The Gift wanagiye muri East Africa’s Got Talent akaviramo muri ½. Alain Muku avuga ko hari abandi bahanzi bari mu biganiro barimo Yvan Mpano na Peace Hoziyana bashobora kwiyongeramo bidatinze.

Nyuma y’aba nta wundi muhanzi azongera gufasha bidaciye muri Hanga Higa keretse ngo afite impano idasanzwe.

REBA UKO IRUSHANWA RYAGENZE


Uwase Nadia na Mushashi Odille bafite impano yo kuririmba injyana gakondo 

Cyilima Buhungiro uririmba yemerewe gukomeza 

Itorero gakondo ryo mu Gisaka cy'Imigongo rigizwe n'umukecuru n'abazukuru be

Uwimana Esther ukomoka i Ngoma arashaka gufashwa na Boss Papa

Alain Muku yashimye impano z'abitabiriye Hanga Higa 

VIDEO: Eric Niyonkuru-InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND