RFL
Kigali

Healing Worship Team igiye gukora igitaramo cya Noheli 'Christmas Celebration live concert'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/10/2019 13:25
0


Healing worship team yamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu karere k'ibiyaga bigari aho ikunzwe cyane mu ndirimbo nka; Mana icyo wavuze, Amba Hafi, Carvaly, Nguwe neza nizindi, nyuma yo kuva gukorera igitaramo muri Kenya, aba baririmbyi bagiye gukora igitaramo kuri Noheli.



Iki gitaramo cyiswe 'Christmas Celebration live concert', Healing worship team yifuza ko cyajya kiba buri mwaka kuri Noheli. Ku ikubitiro, iki gitaramo kizaba kuri Noheli ku wa 25/12/2019 kikazabera kuri Dove hotel ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Perezida wa Healing worship team, Rumenge Etienne yabwiye Inyarwanda.com ko impamvu iki gitaramo bagishyize kuri noheli ari ukubera ko ari umunsi mwiza abakristo bibuka ivuka rya Yesu Kristo ndetse ari no mu mpera z'umwaka bityo akaba ari igihe cyiza ku bakristo cyo gushima Imana ku burinzi bwayo bakoresheje impano yabahaye yo kuririmba.

Yakomeje avuga ko umwihariko w'iki gitaramo cyabo ari uko bazaririmba indirimbo zakunzwe za kera ndetse bakanavangamo n'iz'ubu baherutse gusohora. Rumenge arasaba abakristo ndetse n'abandi gushyira muri gahunda iyi tariki (25/12/2019) kugira ngo bazafatanye gushima Imana. Abahanzi n'andi matsinda bazafatanya nabo kuri uwo munsi yavuze ko bazabatangaza uminsi iri mbere.


Healing worship team biyemeje gukora igitaramo ngarukamwaka kuri Noheli






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND