RFL
Kigali

Jean-Claude Van Damme yavutse kuri iyi tariki, amwe mu mateka ye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/10/2019 13:35
0


Amazina ye ni Jean-Claude Camille François Van Varenberg, Yavukiye i Buruseri mu Bubiligi tariki 18/10/1960.



Ku myaka 10 yatangiye gutozwa imikino njyarugamba (art martiaux), ku myaka 18 yari afite umukandara w’umukara muri Karate, yize indi mikino nka Taekwondo, Kickboxing na Muay Thai, anaterura ibiremereye.

Mu 1979 yari mu ikipe y’igihugu y’Ububiligi yatwaye irushanwa ry’uburayi muri Karate, nyuma yakinnye n’andi marushanwa ndetse yatowe nka "Mr. Belgium" mu irushanwa ryo guterura ibyuma.

Yegukanye ibihembo byinshi mu marushanwa anyuranye y’iyi mikino yitoje ari muto, Mu 1982 nibwo yahagaritse amarushanwa maze ajya muri Amerika gukina cinema, Kuva mu 1989 kugeza mu 1999 yari icyamamare ku isi kubera cinema.

Mu kwamamara kwe hari aho yatanze urugero rubi nk’igihe yari yarabaswe n’ikiyobyabwenge cya Cocaine ndetse no gufatwa kenshi atwaye imodoka yaborewe.

Van Damme, w’umukirisitu gatolika, yashyingiwe inshuro eshanu n’abagore bane batandukanye, afite abana batatu, Uyu mugabo uyu munsi yujuje imyaka 59, uyu mwaka hasohotse filime yitwa ‘We Die Young’ yakinnyemo.

Src: www.imdb.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND