RFL
Kigali

Libya: Impunzi zirigaragambya zisaba gucumbikirwa n’ibindi bihugu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/10/2019 12:12
0


Bamwe mu mpunzi bari muri Libya bakoze imyigaragambyo yo kugaragaza akababaro kabo ko bifuza kwakirwa ahandi ntibakomeze kuba mu bigo bacumbikiwemo i Tripoli



Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko ridashoboye gushakira abenshi muri bo ibindi bihugu bibakira.

Mu bihe binyuranye muri iki cyumweru izi mpunzi zagaragaje akababaro zifite kuva bacye muri bo bakwemererwa kwakirwa n'u Rwanda.

Kuri 500 u Rwanda rwemeye kwakira, abamaze kuhagera ni 189 baje mu byiciro bibiri, biteganyijwe ko abandi bazaza mu minsi iri imbere.

Izi mpunzi ziganjemo abo muri Eritrea, Ethiopia na Somalia, bavuye mu bihugu byabo bizeye kugera ku mugabane w'uburayi.

Urugendo rwabo ruhagarikirwa muri Libya aho bahura n'akaga karimo n'iyicarubozo.

Ibihugu by'iburayi byegereye inyanja ya mediterane n'umuryango w'ubumwe bw'uburayi byashyize imbaraga mu kubakumira ngo ntibagere iwabo.

Mu gihe gishize izi mpunzi, zabuze uko zikomeza urugendo rwazo rwo kwambuka inyanja, bamwe bagiye bagurishwa nk'abacakara muri Libya.

Abari mu kigo gishyirwamo abiteguye kujyanwa mu bindi bihugu kiri i Tripoli nibo bagaragaje akababaro kabo.

Muri Libya hari impunzi zirenga 4,000 zabujijwe gukomeza urugendo rw'inzozi zabo.

Muri ibi bigo bacumbikiwemo binubira ubuzima babayemo, bagasaba ko bakirwa n'ibindi bihugu.

Mu kwezi kwa karindwi kimwe mu bigo bibacumbikira cyateweho ibisasu ababarirwa mu binyacumi bahasiga ubuzima.

Kugira ngo bemererwa koherezwa mu bindi bihugu bandika babisaba, bamwe ntibabemererwa kuko UNHCR ivuga ko ihera ku bababaye kurusha abandi.

Ababyemerewe nabo bari kwigaragambya kuko bamaze igihe kinini bategereje igihugu cyabakira.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND