RFL
Kigali

Amateka n’ibigwi byaranze ubuzima bwa Eminem wizihije isabukuru uyu munsi

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/10/2019 19:39
0


Eminem impirimbanyi mu njyana ya Hip hop yabonye izuba kuwa 17 Ukwakira 1977. Kuri munsi ni bwo yijihije isabukuru y’imyaka 47. Menya bimwe mu bigwi ndetse n’ubuzima bwe muri rusange.



Umuraperi w’Umuyamerika Eminem uzwi nanone ku izina rya Marshall Bruce Mathers III yavutse ku itariki ya 17 Ukwakira umwaka w’i 1972 avukira ahitwa Saint Joseph mu mujyi wa Missouri. Kuri uyu munsi yujuje imyaka 47, akaba avuka mu muryango w’abana 4 ari bo: Michael Mathers, Nathan Samra Mathers, Sarah Mathers ndetse nawe wa kane. Se ni Marshall Bruce Mathers Jr, naho nyina akaba Debbie Mathers.

Gusa kuri se na nyina akaba ari ikinege kuko nyuma yo kuvuka kwe, se yarabataye ajya kuba mu mujyi wa California aho yabyaye abana babiri, nyina wa Eminem nawe aza kuzabyara undi mwana umwe kuruhande. 

Intandaro ya Depression uyu muraperi akunze kugira ni uko akiri ingimbi yajyaga yandikira se amabaruwa noneho aho kugira ngo se amusubize, ahubwo akongera akayamwoherereza(ya mabaruwa yabaga yaranditse) ibi byateye Eminem kwanga se urunuka, akajya ahora yigunze ndetse bimuviramo no kujya ahohoterwa n’abana bagenzi be.

Eminem kandi akaba yarabyaranye n’uwahoze ari umugore we Kimberly Anne Scott abana batatu aribo:Alaina Marie Mathers,Hailie Jade na Whitney Scott Mathers. Uyu muraperi ni we washinze Shady Records. Si umuraperi gusa ahubwo ni n’umu producer, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umukinnyi wa filime.

Ikinyamakuru “The Rolling Stone” cyo cyagaragaje Eminem nk’Umwami wa Hip Hop ndetse kinamushyira ku rutonde rw’abahanzi 100 bakomeye ndetse b’ibihe byose. Eminem yatangiye kurapa afite imyaka 14 gusa ari nabwo yatangiye kujya yitabira amarushanwa atandukanye.

Eminem ni umuntu utazi gukoresha internet ndetse ntakunda no gushyira ubuzima bwe bwite hanze yatangaje ko aramutse abyize byamutera kuyihoraho akanatekereza ko kuba yabona ibitekerezo by’abamutuka n’abamunenga byamusaza. Eminem kandi yarwanye intambara itoroshye yo kureka gukoresha ibiyobyabwenge gusa kuri ubu byaragabanutse kuko asigaye akora imyitozo mu rwego rwo kwiyibagiza ibi biyobyabwenge.

Itsinda rya mbere yabayemo ryitwa “New Jacks” ariko nyuma yaje kurivamo ajya mu ryitwa “Soul Intent” baje no gusohora indirimbo mu mwaka w’i 1995. Bamaze gutandukana nka Soul Intent bashinze itsinda ku giti cyabo ry’abaraperi ryamenyekanye cyane ku izina rya “D12” bivuze The Dirty Dozen aha hari mu mwaka w’i 1996, aho basohoye indirimbo nka: Fight Music,Shit on you na How come.

Byari bigoye kuri Eminem kuba yakwemererwa kuririmba hip hop kandi ari umuzungu Kuko ubusanzwe bimenyerewe ko abaririmba injyana ya hip hop baba ari abirabura. Aya mahirwe rero akaba yo kumenyekana muri iyi njyana ya hip hop akaba ayakesha Dr.De wamugiriye ikizere akamushyira muri Aftermath Entertainment. 

Muri uyu mwaka w’i 1996 ni bwo kandi Eminem yasohoye album ye ya mbere yise “Infinite”, bidatinze ni bwo yaje gukorana na producer Dr.Dre wamubonyemo ubushobozi abandi batabonaga bigatuma amufasha gusohora album nka: “The Slim Shady LP” na “The Marshall Mathers LP”. 

Izi album zaramenyekanye cyane ndetse bituma aba n’ikirangirire mu njyana ya hip hop. Indirimbo ze nyinshi usanga zigenda zibanda ku buzima bwe bwite n’ubw’umuryango we, ku ngorane yagiye ahura nazo mu buzima ndetse no mu buhanzi bwe,ibi bikaba bikora ku mitima ya benshi mu bafana be. Yaje no gutsindira Grammy Awards zirenga 12.

Zimwe muri album ze harimo:-The Slim Shady LP

-The Marshall Mathers LP

-The Eminem Show

-Relapse

-Recovery

Zimwe muri Awards yabonye harimo:-Academy Award (2001)

-You Tube Music Award Artist of the year (2013).

-Grammy Award (2014).

-Muri 2013 kandi yagizwe Global Icon kuri MTV EMA.

-MTV yamugaragaje nka Hottest MC(2010).


Uyu muraperi akaba yinjiza amafanga angana na miliyoni 170 z’amadorali. Uretse ibyo kandi akaba yaranafunzwe kubera ibirego bitandukanye harimo n’icyo guhohotera umurinzi, John Guerrera azira kuba yarasomye umugore we.

Src:Thefamouspeople.com, ububiko bw’inyarwanda.com

Umwanditsi: Ange Uwera-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND