RFL
Kigali

“Kigali mu rukiko”, indirimbo nshya ya Eng.Kibuza ishushanya urubanza hagati ya Kigali n’abayituye-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/10/2019 18:57
0


Kuri uyu wa kane tariki 17 Ukwakira 2019 umuhanzi Engeneer Kibuza [Eng.Kibuza] yasohoye indirimbo nshya yise “Kigali mu rukiko”. Iyi ndirimbo ifite iminota ine n’amasegonda 55’.



Mu ijwi rya Engeneer Kibuza, Kigali ivuga ko abayituye badashobotse bafite akajagari muri bo harimo ubugome, uburaya, ubuhemu n’ubusirimu budashira n’ibindi itishimiye.

Abayituye biregura bavuga bati "Kigali ubaga nta kinya uzi neza ko tudahinga tutanorora none twabaho gute?". Mu gusubiza Kigali ivuga ko aho bavuga ko bahinga bakanorora bahasize bahareba.

‘Urubanza rwabuze gica’ hagati ya Kigali n’abayituye! 

Engeneer Kibuza yatangarije INYARWANDA ko yakoze iyi ndirimbo nyuma yo kubona ko Umujyi wa Kigali ugenda uturwamo na benshi baba bashaka amaramuko umunsi ku munsi bagakora n’ibidakorwa.

Yagize ati “Naricaye mbona Kigali nk’umujyi uri gukura cyane haba mu bikorwaremezo haba mu bucuruzi haba mu mibereho y’abayituye mbona ari ibintu bidasanzwe ku buryo n’ab'iyo mu cyaro indoto zabo zihinduka gutura muri Kigali cyane cyane urubyiruko."

Yungamo ati “Bigatuma abaturuka mu cyaro bagana i Kigali baba benshi nka ba bimukira bashaka kujya i Burayi. Ikibazo gituruka he imirimo iri muri Kigali ni micye kandi abayikeneye ni benshi ni ho haturuka imyitwarire idahwitswe ku bwo gushaka amaramuko bamwe bakanyura mu nzira zitari zo bigateza ikibazo igihugu.”

Umwaka wari ushize uyu muhanzi adashyira hanze indirimbo. Iyi ndirimbo “Kigali mu rukiko” yiyongereye ku ndirimbo nka “Akanyamuneza”, “Umunyamahirwe” n’izindi nyinshi yagiye akora zigakundwa mu buryo bukomeye. Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo ye nshya yakorewe muri Monster Records na Knox Beat.

Eng.Kibuza yasohoye indirimbo "Kigali mu rukiko"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "KIGALI MU RUKIKO" YA ENG.KIBUZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND