RFL
Kigali

Ibitaramo by’urwenya bitegurwa na Skol birakomereza i Remera

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/10/2019 18:09
0


Nk’uko bimaze kumenyerwa buri wa Gatanu wa buri cyumweru haba igitaramo Live –Laugh-Lager gitegurwa n’Uruganda rwa Skol Brewery binyuze mu kinyobwa cyayo Skol Lager ku bufatanye n’itsinda ry’abanyarwenya bahuriye muri Comedy Knight kuri iyi nshuro abatuye Remera Kisimenti nibo batahiwe.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019 guhera i saa Moya z’umugoroba hateganyijwe igitaramo kibera ku kabari Makumba Bar aho gihuriza hamwe ibyamamare mu gutera urwenya ba hano mu Rwanda bakomeye.

Aba banyarwenya barangajwe imbere na Babu, Micheal Sengazi, Joshua, George hamwe na Zaba Missed Call. Kwinjira ni ubuntu haba hari na ‘promotion’ ku kinyobwa cya Skol Lager aho ugura enye (4) ukongezwa iya Gatanu ku mafaranga ibihumbi bibiri gusa (2,000 Rwf). 

Ibi bitaramo by’uruganda Skol Brewery ibinyuza mu kinyobwa cyayo Skol Lager iri mu birango n’icupa bishya bikaba bimaze kuba imbarutso y’isooko ry’umunezero by’umwihariko ku bakunzi b’urwenya.

Bataramirwa n’abanyarwenya babigize umwuga hano mu Rwanda bahuriye mu itsinda rya Comedy Knight ndetse n’abandi bagiye batandukanye. Ni n'umwanya mwiza ku biyumvamo iyi mpano bakabasha gusangiza abandi urwenya rwabo ari nako basabana n’inshuti n’imiryango binywera kuri Skol Lager.

Kuri uyu wa Gatanu ibitaramo bya Skol Lager birabera i Remera mu Mujyi wa Kigali

Mu cyumweru gishize ibitaramo bya Skol byabereye muri Mummy's Bar Resto

Umwanditsi Eric Ruzindana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND