Ku munsi wa Kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbetre mu Rwanda, byari biteganijwe ko kuri stade ya Kigali Gasogi United izakira Police Fc ariko uyu mukino ukaba warimuriwe ku Mumena ku busabe bwa Gasogi. Gusa ariko ku ruhande rwa Police Fc kubera impamvu nyinshi batanze barifuza ko umukino wakinirwa kuri Stade ya Kigali.
Kubera ko Police Fc ifite
abakinnyi bane mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda byanatumye umukino uzabahuza na
Gasogi United wimurwa uvanwa ku wa 19 Ukwakira 2019 ushyirwa ku wa 21 Ukwakira
2019. Ibi byo ntacyo bitwaye impande zombi, gusa ariko ikitari kumvikanwaho ni
aho umukino ugomba kubera. Uko FERWAFA yari yarabipanze ku ngengabihe yayo,
bigendanye n’ikibuga Gasogi United yatanze izajya yakiriraho, umukino wari
uteganijwe kubera kuri stade ya Kigali gusa ariko ikaba yarasabye ko uyu mukino
wakinirwa ku kibuga cya Mumena.
Ku rundi ruhande ibyo
gukinira ku Mumena Police FC ntibikozwa ngo kuko ikibuga cya Mumena kidafite bimwe mu
bikorwa remezo by’ingenzi ikindi kandi ngo n’imiterere yacyo yatuma byica ibyo
ikipe yari yapanze gukina nkuko bisobanurwa n’umunyamabanga wayo CIP Maurice mu
kiganiro yagiranye na inyarwanda.com
Yagize ati” Twe nka Police
Fc ntitwifuza gukinira ku kibuga cya Mumena kubera ko nkuko mubibona turi mu
bihe by’imvura, kandi iyo imvura iguye amazi areka mu kibuga hagati bityo
bikaba bishobora no gutuma umukino uhagarara ukaba wanasubikwa, ikindi nta
matara aba ku mumena mu gihe bibaye ngombwa ko yitabazwa, ikindi kandi Gasogi
ntiyatanze ikibuga cya Mumena ko nacyo izajya icyakiriraho imikino, dushingiye
kuri ibyo byose turifuza ko umukino usubizwa aho wari uteganijwe kubera bikurikije ingengabihe ya FERWAFA
kandi ntacyo bizica. Ubu Tuvugana tugiye kwandika ibaruwa tuyishyikirize
FERWAFA tuyisaba ko umukino wasubizwa kuri Stade ya Kigali”.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru
mu Rwanda FERWAFA rikazafata umwanzuro waho umukino ubera hashingiwe ku bizaba
bikubiye mumpamvu zizaba ziri mu ibaruwa ya Police Fc niba koko zifatika kandi
zumvikana.
Police Fc iri mu makipe
atatu ya mbere anganya amanota 7 mu mikino itatu ya shampiyona imaze gukinwa,
aho yatsinze ibiri ikanganya undi mukino, ikaba iri ku mwanya wa Gatatu.
Umwanditsi - SAFARI Garcon - inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO