RFL
Kigali

Kubura kw’ibikorwa remezo n’imiterere y’ikibuga cyo ku Munena ni byo bituma Police Fc itifuza kuhakinira na Gasogi United

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/10/2019 13:35
0


Ku munsi wa Kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbetre mu Rwanda, byari biteganijwe ko kuri stade ya Kigali Gasogi United izakira Police Fc ariko uyu mukino ukaba warimuriwe ku Mumena ku busabe bwa Gasogi. Gusa ariko ku ruhande rwa Police Fc kubera impamvu nyinshi batanze barifuza ko umukino wakinirwa kuri Stade ya Kigali.




Police Fc yatangiye uyu mwaka w'imikino neza mu mikino itatu imaze gukimwa 

Kubera ko Police Fc ifite abakinnyi bane mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda byanatumye umukino uzabahuza na Gasogi United wimurwa uvanwa ku wa 19 Ukwakira 2019 ushyirwa ku wa 21 Ukwakira 2019. Ibi byo ntacyo bitwaye impande zombi, gusa ariko ikitari kumvikanwaho ni aho umukino ugomba kubera. Uko FERWAFA yari yarabipanze ku ngengabihe yayo, bigendanye n’ikibuga Gasogi United yatanze izajya yakiriraho, umukino wari uteganijwe kubera kuri stade ya Kigali gusa ariko ikaba yarasabye ko uyu mukino wakinirwa ku kibuga cya Mumena.

Ku rundi ruhande ibyo gukinira ku Mumena Police FC ntibikozwa ngo kuko ikibuga cya Mumena kidafite bimwe mu bikorwa remezo by’ingenzi ikindi kandi ngo n’imiterere yacyo yatuma byica ibyo ikipe yari yapanze gukina nkuko bisobanurwa n’umunyamabanga wayo CIP Maurice mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com

Yagize ati” Twe nka Police Fc ntitwifuza gukinira ku kibuga cya Mumena kubera ko nkuko mubibona turi mu bihe by’imvura, kandi iyo imvura iguye amazi areka mu kibuga hagati bityo bikaba bishobora no gutuma umukino uhagarara ukaba wanasubikwa, ikindi nta matara aba ku mumena mu gihe bibaye ngombwa ko yitabazwa, ikindi kandi Gasogi ntiyatanze ikibuga cya Mumena ko nacyo izajya icyakiriraho imikino, dushingiye kuri ibyo byose turifuza ko umukino usubizwa aho wari uteganijwe  kubera bikurikije ingengabihe ya FERWAFA kandi ntacyo bizica. Ubu Tuvugana tugiye kwandika ibaruwa tuyishyikirize FERWAFA tuyisaba ko umukino wasubizwa kuri Stade ya Kigali”.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rikazafata umwanzuro waho umukino ubera hashingiwe ku bizaba bikubiye mumpamvu zizaba ziri mu ibaruwa ya Police Fc niba koko zifatika kandi zumvikana.

Police Fc iri mu makipe atatu ya mbere anganya amanota 7 mu mikino itatu ya shampiyona imaze gukinwa, aho yatsinze ibiri ikanganya undi mukino, ikaba iri ku mwanya wa Gatatu.

Umwanditsi - SAFARI Garcon - inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND