RFL
Kigali

Rwema Robert wakoze Radio ari gukora imashini itangaje! Yanavuze ku mpano ye ya muzika-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/10/2019 13:27
0


Rwema Robert gukora imashini itangaje izajya itanga umuriro w’amashanyarazi. Uwo murimo awuvanga n’ibikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye na muzika.



Rwema Robert abenshi bakunze kumwita Kazungu ni we muhererezi mu muryango w’iwabo utuye ku Kibuye muri Bwishyura ari naho yakuriye. Yabonye izuba mu 1992. Se yitwa Bajyagahe Francois naho nyina akaba ari Abateta Anasthasi. 

Nk'uko umwana akura akunda ikintu runaka, nawe yakuze akunda ibijyanye na tekinike. Avuga ko icyamuteye kubikunda cyane ari imfungwa yabonaga kenshi zikanika kuko iwabo bari baturiye gereza.

Ikintu cya mbere yamenye abigiyeho ni ugukora mikoro. Umugororwa witwaga Izakari wamukunda yaje kugera aho arafungurwa nyuma aza gufungura ahantu yakanikiraga ama Radio bagakora n’amamikoro. Ngo ni we wamwigishije byinshi ku buryo yanasibaga ishuri akigira kwa Izakari.

Ahagana muri 2005, nibwo Rwema Robert yagize amatsiko ya kumenya abavugira kuri Radio aho baba bari, afata Radio ya kasete y’iwabo atangira kuyicokoza akanda kuri buto ya poze iherezo ahitamo kuyijugunya muri wese.

Nyuma ngo yahisemo kwiyambaza Izakari amubaza uko yagombaga kuzamura ya buto arabimwereka. Avuga ko nyuma y’ibyumweru bitatu yahise ajya gukura ya Radio muri wese. Ati “Nayivanyemo ndayoza nta muntu uhari, bari bazi ko bayibye”

Akomeza avuga ko yahise ahitamo kuyihambura ngo ashire amatsiko yari yarakuranye yo kuzareba abavugira muri Radio aho baba bari. Ngo yarababuze ahubwo abona igifite agaciro ari rukuruzi, aba ariyo yitwarira ngo azajye ayitoresha ibiceri. Ya rukuruzi ni yo yahereyeho akora mikoro kuko Izakari yari yarabimwigishije.

Yakomeje kwigira byinshi kuri wa musaza Izakari aza kugura akamikoro agashyiraho antene akwirakwiza urutsinga mu baturanyi, yavugira kuri ka kamikoro bikajya muri Radio yabaga afite n'ingo zegereye rwa rusinga bakamwumva.

Umunsi ku wundi yagendaga yiyungura ubundi bumenyi ku buryo yageze aho akifashisha antene mu rwego rwo gushaka uburyo abamwumva baba benshi.
Mu nshuti ze avuga ko hari abo yahaye gukora urubuga rw'imikino, urwenya n’ibindi bitandukanye ku buryo mu banyamakuru be, hari abari bamaze kuba ibyamamare bigatuma abaturage bahora iwabo baje kubareba.

Yagize ati”Hari uwitwa Michael ni umu Liyetona mu gisirikare yari azi kuvuga urubuga rw'imikino. Hari n’uwita Emile nawe yari azi gusetsa” N’ubwo byatumye atsindwa ikizamini cya Leta, gukora iyi Radio byamuhinduriye ubuzima. Avuga ko aho yagiye agera akabibwira, bagiye bamwakira neza ndetse bimuhuza n’abantu benshi bamufashije mu buryo butandukanye binamwongerera ingufu zo gukomeza kubikunda.


Imodoka ye irimo ikoranabuhanga wayifashisha uri gusudira irimo umuriro

Byatumye abasha gukora mu Akagera, yesitara 'GPS' na 'Speed Governors' mu modoka, binamuhuza n’abanyeshuri benshi biga muri kaminuza kuko yagiye abafasha mu masomo yabo cyane cyane abiga mu binyanye n’ikoranabuhanga.

Ubu ari gukora imashini itangaje avuko izajya itanga umuriro w’amashanyarazi. Ati’’Ni ukubarobesha ino mashini iri hano ni zo nzozi zanjye ndifuza ko yazacanira nk’umuntu umwe cyangwa umuryango umwe” Ni imashini izaba ikoze hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye. Iyi mashini ari kuyikora yifashishije itsinda ry’abandi bantu bamwungura ibitekerezo.


Imashini ari gukora izajya itanga umuriro w'amashanyarazi

Ibi byoze ni ko abivanga n’umuziki ubu afite indirimbo 30. Indirimbo ye ya mbere, yakozwe na Dr Jack. Afite n’ibindi bikorwa akora bifitanye isano na muzika nko gukodesha ibyuma ndangurura majwi.

Ahereye ku mushinga yakoze wo gutabariza abantu barohamye mu bwato, yasabye Leta gufasha urubyiruko rwiyumva mu ikoranabuhanga. Avuga ko uyu mushinga we yawumurikiye WDA n'ibindi bigo ariko kugeza ubu ukaba waradindiye.

Ati"Nibaza ko atari byo niba hari abantu bakirohama mu Kivu cyangwa se mu nyanja kandi dufite ubushobozi bwo kuba twabatabariza niba ari ibikunda, bage bagerageza bashyiremo imbaraga kugira ngo ibyo bitekerezo tubishyire mu bikorwa natwe dutange umusanzu wacu muri sosiyete" Ikimufasha gukomeza gutyaza ubwenge ngo ni Google dore ko ayimaraho amasaha menshi. Yavuze ko aryama hagati ya saa kumi na saa cyenda z'ijoro. 

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE

UMWANDITSI: Neza Valens-Inyarwanda.com

VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND