RFL
Kigali

Batatu barakekwaho kwiba umusarani wa zahabu wo mu Bwongereza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/10/2019 11:51
0


Abandi bantu batatu batawe muri yombi na polisi ikomeje guhiga umusarani ukoze muri zahabu wibwe. Ni umusarani w'ubugeni ukoze muri zahabu gusa ufite agaciro ka miliyoni 6 z'amapawundi (asaga miliyari esheshatu y'u Rwanda).



Uyu musarani wibwe mu kwezi gushize kwa Nzeli mu nyubako yitwa Blenheim Palace iri Oxfordshire mu Bwongereza. Abagabo batatu b'imyaka 34, 35 na 36 b'ahitwa Oxford batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu kwiba uyu musarani utangaje kandi w'agaciro.

Hari abagabo babiri bari bafashwe mbere bakekwaho ubu bujura. Kompanyi ifite ubwishingizi bw'iyi nyubako yatangaje igihembo cy'amapawundi £100,000 ku wagarura cyangwa akagaragaza aho uyu musarani uri.

Uyu musarani bitaga 'America' wari mu bimurikwa by'umunyabugeni w'Umutaliyani Maurizio Cattelan, abawusuraga bakaba barashoboraga no kuwukoresha bikiza imyanda yo mu mubiri.

Polisi ivuga ko kwiba uyu musarani "byangije inzu bikanahateza umwuzure" kuko wari ushinze muri iyi nyubako. Iyi nyubako yo mu kinyejana cya 18 iri mu hantu ndangamurage ku isi, aha ni naho havukiye Winston Churchill wabaye Minisitiri w'intebe w'u Bwongereza.

Mu kwezi kwa munani, umugabo witwa Edward Spencer umuvandimwe wa Churchill uyobora ahari iyi nyubako, yavuze ko yizeye neza umutekano w'iki gihangano. Yagize ati: "Ntawe byakorohera kucyiba".

Src: theguardian.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND