Ku wa 22 Ukwakira 2019 biteganijwe ko mu mikino y’umunsi wa Kane wa shampiyona y’u Rwanda ikipe ya Rayon Sports biteganijwe ko izakira Bugesera Fc kuri Stade ya Kigali, gusa ariko amasaha umukino wari kuzaberaho yahindutse umukino uva saa 15h00’ ushyirwa saa 18h00’, ibintu ikipe ya Bugesera Fc yamaganiye kure ivuga ko ari agasuzuguro.
Mu mikino 15 ibanza ya
shampiyona, uretse umukino umwe uri mu muri weekend, indi yose Rayon Sports izakira iri mibyizi. Ibi bikaba
byaratumye Rayon Sports ivuga ko imwe nimwe mu mikino iri mu mibyizi bazasaba
FERWAFA ikajya y’imurirwa amasaha kugira ngo abakunzi bayo babashe kubona
umwanya wo kuyitera ingabo mu bitugu bigendanye n’amasaha umukino wabereye. Ni
nayo mpamvu yatumye Rayon Sports yandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu
Rwanda basaba ko umukino bafitanye na Bugesera Fc amasaha yakwimurwa ukava saa
cyenda zuzuye ugashyirwa saa Kumi n’ebyiri zuzuye.
Nyuma yo gusuzuma no kwiga
ku busabe bw’ikipe ya Rayon Sports, FERWAFA yasohoye ibaruwa isubiza Rayon
Sports inamenyesha ikipe ya Bugesera ko amasaha y’umukino uzabahuza na Rayon
Sports ku wa 22 Ukwakira 2019 kuri Stade ya Kigali yahindutse, ukaba wakuwe saa
cyenda (15h00’) ushyirwa saa Kumi n’ebyiri( 18h00’).
Nyuma yo kubona iyi baruwa ikipe ya Bugesera Fc yamaganiye
kure ubu busabe bwa Rayon Sports ndetse n’imyanzura FERWAFA yafashe
hatagishijwe inama ikipe ya Bugesera FC ku ruhande rwabo bafata nkaho ari
agasuzuguro kuko bavuga ko nabo ari abanyamuryango ba FERWAFA ko nta myanzuro
yabafatirwa nabo batabanje kugishwa inama ngo byumvikanweho n’impande zombie.
Umunyamabanga akaba n’umuvugizi
wa Bugesera Fc Sam Karenzi, avuga ko batamenyeshejwe impamvu za Rayon Sports
kuri we asanga ari akarengane Bugesera FC
iri gukorerwa.
Yagize ati” Mu byukuri
ntabwo tuzi impamvu, ntabwo tuzi uburyo byakozwe twakabaye twarabimenyeshejwe nk’ikipe
izakora urugendo ije gukina, abantu bibwira ko i Nyamata ari hafi byashoboka ariko
ariya ni masaha akomeye ku bafana n’abakunzi
ba Bugesera, si abaturuka i Nyamata gusa kuko bari mu bice bitandukanye by’igihugu
urumva ko byabagora kuza muri iryo joro, mu byukuri guhindura amasaha y’umukino birashoboka kuko natwe tujya tubikora ariko impande bireba
zikabanza kubiganiraho mbere yuko hafatwa umwanzuro, bitari ibya Rayon sports
kwicarana na FERWAFA bonyine bagahindura amasaha y’umukino uko bishakiye kuri
twe dusanga ari akarengane”.
Ikipe ya Bugesera Fc kandi
ikaba yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ivuga ko bitewe n’impamvu zo kuba
Bugesera iba mu Ntara ndetse n’ubwisanzure bw’abafana ba Bugesera basaba
Ferwafa gusubira ku cyemezo bafashe kuko kibangamiye ikipe ya Bugesera bityo ko
bitabaye ibyo umukino wasubikwa kuko Bugesera FC ititeguye gukina uwo mukino.
Ku ruhande rwa Rayon
Sports umuvugizi wayo Jean Paul Nkrunziza atangaza ko bitari ngombwa
kubimenyesha ikipe ya Bugesera Fc kuko kubimenyesha FERWAFA bihagije ubundi nayo ikamenyesha
Bugesera FC.
Umwanditsi - SAFARI Garcon - inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO