RFL
Kigali

Bugesera Fc yamaganiye kure ibyo kwimura amasaha y’umukino wayo na Rayon Sports ivuga ko ititeguye kuwukina

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/10/2019 10:45
1


Ku wa 22 Ukwakira 2019 biteganijwe ko mu mikino y’umunsi wa Kane wa shampiyona y’u Rwanda ikipe ya Rayon Sports biteganijwe ko izakira Bugesera Fc kuri Stade ya Kigali, gusa ariko amasaha umukino wari kuzaberaho yahindutse umukino uva saa 15h00’ ushyirwa saa 18h00’, ibintu ikipe ya Bugesera Fc yamaganiye kure ivuga ko ari agasuzuguro.



Mu mikino 15 ibanza ya shampiyona, uretse umukino umwe uri mu muri weekend, indi yose  Rayon Sports izakira iri mibyizi. Ibi bikaba byaratumye Rayon Sports ivuga ko imwe nimwe mu mikino iri mu mibyizi bazasaba FERWAFA ikajya y’imurirwa amasaha kugira ngo abakunzi bayo babashe kubona umwanya wo kuyitera ingabo mu bitugu bigendanye n’amasaha umukino wabereye. Ni nayo mpamvu yatumye Rayon Sports yandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda basaba ko umukino bafitanye na Bugesera Fc amasaha yakwimurwa ukava saa cyenda zuzuye ugashyirwa saa Kumi n’ebyiri zuzuye.

Nyuma yo gusuzuma no kwiga ku busabe bw’ikipe ya Rayon Sports, FERWAFA yasohoye ibaruwa isubiza Rayon Sports inamenyesha ikipe ya Bugesera ko amasaha y’umukino uzabahuza na Rayon Sports ku wa 22 Ukwakira 2019 kuri Stade ya Kigali yahindutse, ukaba wakuwe saa cyenda (15h00’) ushyirwa saa Kumi n’ebyiri( 18h00’).

 

Nyuma yo kubona iyi baruwa ikipe ya Bugesera Fc yamaganiye kure ubu busabe bwa Rayon Sports ndetse n’imyanzura FERWAFA yafashe hatagishijwe inama ikipe ya Bugesera FC ku ruhande rwabo bafata nkaho ari agasuzuguro kuko bavuga ko nabo ari abanyamuryango ba FERWAFA ko nta myanzuro yabafatirwa nabo batabanje kugishwa inama ngo byumvikanweho n’impande zombie.

Umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Bugesera Fc Sam Karenzi, avuga ko batamenyeshejwe impamvu za Rayon Sports kuri we asanga ari akarengane  Bugesera FC iri gukorerwa.

Yagize ati” Mu byukuri ntabwo tuzi impamvu, ntabwo tuzi uburyo byakozwe twakabaye twarabimenyeshejwe nk’ikipe izakora urugendo ije gukina, abantu bibwira ko i Nyamata ari hafi byashoboka ariko ariya ni masaha  akomeye ku bafana n’abakunzi ba Bugesera, si abaturuka i Nyamata gusa kuko bari mu bice bitandukanye by’igihugu urumva ko byabagora kuza muri iryo joro, mu byukuri guhindura  amasaha y’umukino birashoboka  kuko natwe tujya tubikora ariko impande bireba zikabanza kubiganiraho mbere yuko hafatwa umwanzuro, bitari ibya Rayon sports kwicarana na FERWAFA bonyine bagahindura amasaha y’umukino uko bishakiye kuri twe dusanga ari akarengane”.

Ikipe ya Bugesera Fc kandi ikaba yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ivuga ko bitewe n’impamvu zo kuba Bugesera iba mu Ntara ndetse n’ubwisanzure bw’abafana ba Bugesera basaba Ferwafa gusubira ku cyemezo bafashe kuko kibangamiye ikipe ya Bugesera bityo ko bitabaye ibyo umukino wasubikwa kuko Bugesera FC ititeguye gukina uwo mukino.

Ku ruhande rwa Rayon Sports umuvugizi wayo Jean Paul Nkrunziza atangaza ko bitari ngombwa kubimenyesha ikipe ya Bugesera Fc kuko kubimenyesha  FERWAFA bihagije ubundi nayo ikamenyesha Bugesera FC.

Umwanditsi - SAFARI Garcon - inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyisenge emmanuel4 years ago
    Ibyo najye ndumva ari akarengane





Inyarwanda BACKGROUND