RFL
Kigali

Esther na Ezekiel umwaka utaha bazitabira irushanwa rya ‘America’s Got Talent’

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/10/2019 16:56
0


Aba bana baherutse kwegukana ibihumbi 50 by’amadorari mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent, umuyobozi mukuru wa America’s Got Talent akaba n’umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri iri rushanwa Simon Cowell yabasabye kuzaryitabira umwaka utaha.



Impano ya muzika bayikomora kuri nyina Jules Mutesasira, ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Uganda afite nyinshi zagiye zikundwa n'abatari bake nka ‘Asobola’ n’izindi.

Kuvuka ku munyamuziki byabateye kubyiruka bawukunda kandi bawukora. Mu 2017 Ezekiel yegukanye irushanwa ‘Uganda Has Got Talent’ icyo gihe, yahembwe itike yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aririmba mu birori ‘Uganda North American Association (UNAA) Convention.”

Blizz.co.ug cyandikirwa muri Uganda cyasohoye inkuru ivuga ko Esther Mutusasira mu bitangazamakuru bimwe na bimwe bikorera i Kampala, yavuze ko babonye ubutumire bwa Simon Cowell umuyobozi w’irushanwa rikomeye ry’abanyempano America’s Got Talent bubasaba kuzaryitabira umwaka utaha.

Ati”Twishimiye gutumirwa muri America’s Got Talent umwaka utaha, dufite amatsiko ya ruriya rubyiniro. Dushobora kuzaba turi mu bahangana cyangwa se tukazarigiramo uruhare nk’abahanzi batumiwe." Akomeza avuga ko ubu icyo bashyize imbere ari ugukora atu video twinshi tw'ibyo bazerekana umwaka utaha tugashyirwa kuri Youtube.


America’s Got Talent ni irushanwa rikomeye ngarukamwaka ry'abanyempano ryashinzwe na Simon Cowell muri 2006.

Inshuro zirenga 13 rimaze kwegukanywa na bensh barimo Neal E, Kevin Skinner, Shin Lim n’abandi. Abagize akanama nkemurampaka bakunze kuba ari ibyamamare bikomeye cyane cyane mu muziki Ne-yo uherutse kuza mu Rwanda ari mu barikozemo aka kazi kubukemura mpaka.

UMWANDITSI:Neza Valens-inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND