RFL
Kigali

"Inzozi zibaye impamo" Alyn Sano nyuma yo guhura n'umuyobozi wa Godfather wacyeje impano ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/10/2019 15:51
0


Umuhanzikazi Alyn Sano ari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko agiranye ibiganiro byerekeza ku muziki na Mike Ogoke washinze Godfather yakoze amashusho y'indirimbo ya benshi mu bahanzi bakomeye.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2019 Alyn Sano yahuriye ku Kimihurura na Mike Ogoke wacyeje impano ye. Uyu muhanzikazi yatangarije INYARWANDA ko inzozi zibaye impano mu rugendo rwe rw'umuziki kuko yahoze yifuza gukura n'uyu mugabo wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'umuziki wa Nigeria, Afurika y'Epfo n'ahandi.


Alyn Sano hamwe na Mike Ogoke

Alyn Sano avuga ko yemeranyije na Mike Ogoke ko mu Ugushyingo 2019 batangira gukorana ndetse ko ashaka no kumufasha ku buryo umwaka wa 2020 muzika ye izaba igeze ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati "Yishimiye guhura Nanjye. Yambwiye ko nk'abahanzi nyarwanda dukwiye gushyira hamwe. Yambwiye ko kuba Nigeria, Tanzania n'ahandi umuziki wabo uteye imbere ari uko bashyize hamwe."


Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2019 ni bwo Mike Umuyobozi wa Godfather yageze i Kigali mu rugendo rwo kugirana ibiganiro n'abafite aho bahuriye n'umuziki. 

Yabwiye itangazamakuru ko akurikirana umuziki w'abanyarwanda. Avuga ko mu bihe bitandukanye yakurikiranye ibikorwa by'umuhanzikazi Alyn Sano. 

Mu gihe cy'iminsi ibiri uyu Mugabo amaze i Kigali amaze kugirana ibiganiro n'ibitangazamakuru bitandukanye. Yaganiriye n'abahanzi bo muri Kina Music n'abo muri The Mane.


Alyn Sano yishimiye cyane guhura na Mike Ogoke







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND