RFL
Kigali

Miss Muyango yerekeje i Dubai aho yabonye akazi nyuma yo gukorera ibirori Kimenyi Yves

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/10/2019 12:42
1


Miss Photogenic 2019 Uwase Muyango yerekeje mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nyuma y’icyumweru kimwe akoreye ibirori umukunzi we Kimenyi Yves bibanziriza isabukuru y’amavuko yijihije kuwa 13 Ukwakira 2019.



INYARWANDA yahawe amakuru yizewe ahamya ko Miss Muyango mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2019 yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yerekeza mu Mujyi wa Dubai.

Uyu mukobwa yaherekejwe n’abantu babiri gusa. Yagiye gukomeza amasomo ye (kwiga) ndetse ngo yamaze no kubona akazi i Dubai. Hari n’andi makuru avuga ko uyu mukobwa yagiye gutura i Dubai.

Umukunzi we Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa Rayon Sports ntiyamuherekeje kuko ari mu myiteguro n’ikipe y’igihugu Amavubi aho bazacakirana n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia kuwa Gatandatu.

INYARWANDA yagerageje kumuvugisha ku murongo wa telefoni ye ngendanwa ariko ntiriho. Uwase Muyango yerekeje i Dubai mu gihe kuri uyu wa Gatatu yari afitanye ikiganiro na INYARWANDA TV.

Ku cyumweru tariki 13 Ukwakira 2019 ubwo Kimenyi yizihizaga isabukuru y’amavuko, Miss Muyango yanditse kuri konti ya instagram, avuga ati “Umunsi ku munsi wanyeretse uko uri umugisha kuri njye sinabona uko ngushimira.”

Yabwiye Kimenyi ko kuba ari mu buzima bwe binogereza ubwiza bw’ubuzima bwe. Yavuze ko atitaye ku byo abantu babavuga ndetse n’ibyo Kimenyi yanyuzemo.  

Ati “Icyo nzi cyo ni uko ikibi kikubayeho cyinzanira urukundo rwinshi…Ndashaka kukumenyesha ko niteguye kukurwanirira kandi nkagendana nawe mu bibi byose.” Muyango yavuze ko afite icyizere cy’uko umunsi umwe abantu bazaterwa ishema nabo.

Yasabye Kimenyi kwandikana nawe amateka bagatanga urugero rwiza ku bakiri bato bakundana urutagira iherezo.

Mu ijoro ry'uyu wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2019 ni bwo Miss Muyango yerekeje i Dubai aho yabonye akazi

Kimenyi Yves ntiyaherekeje umukunzi we kuko ari mu myiteguro n'ikipe y'igihugu Amavubi

Urukundo rw'aba bombi rumaze hafi amezi atatu


MISS MUYANGO YAKOREYE IBIRORI KIMENYI YVES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vincenti4 years ago
    eh muracyey gus bon shea see





Inyarwanda BACKGROUND