RFL
Kigali

Umwuka mubi umaze iminsi mu ikipe ya Gicumbi Fc usize umutoza Banamwana Camarade ahagaritswe

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/10/2019 12:22
0


Mu nama yabaye mu ijoro ryo ku wa 15 Ukwakira 2019, ikabera i Gicumbi, yahuje abayobozi, abatoza na bamwe mu bakinnyi ba Gicumbi Fc yasize ubuyobozi bufashe umwanzuro wo guhagarika umutoza wungirije Banamwana Camarade imikino 3 adatoza, Nduwantare Ismail asabwa gutsinda imikino ibiri muri itatu bafite imbere.




Gicumbi Fc ihagaze nabi mu mikino itatu ya mbere ya shampiyona

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo inyarwanda.com yari yamenye amakuru ko umwe mu batoza ba Gicumbi FC ashobora guhagarikwa bitewe no kutumvikana kuri hagati yabo bituma umusaruro uba mucye muri iyi kipe, maze ibagezaho inkuru irambuye yabisobanuraga neza.

Nyuma y’inama ebyiri zabaye mbere yo gufata umwanzuro wo guhagarika Camarade, zose zagarukaga ku kintu nyamukuru kiri gutera umusaruro mubi muri iyi kipe iherereye mu karere ka Gicumbi gusa ariko hagati y’aba batoza ntawigeze yerura ngo avuge ko mugenzi we amubangamira mu kazi, ahubwo babiryamagaho ugasanga bavuguruzanya mu myanzuro yafatwaga, haba nko gupanga abakinnyi 11 babanza mu kibuga ndetse no mu gusimbuza.


Camarade yahagaritswe imikino itatu adatoza

Mu nama yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2019 ibera i Gicumbi, yari yahuje abayobozi ba Gicumbi Fc, abatoza ndetse na bamwe mu bakinnyi bayo bakuru mu ikipe yarangiye hafashwe imyanzuro ikakaye. Babanje kujya hamwe bose kugira ngo baganire ku bibazo biri mu ikipe yabo bituma umusaruro utaboneka. 

Buri ruhande rwabajijwe n’ubuyobozi impamvu umusaruro uri kubura muri Gicumbi Fc ariko bose baryumaho ntihagira ugira icyo avuga. Ubuyobozi bubibonye butyo bufata umwanzuro wo kubaza buri ruhande mu muhezo. Ubuyobozi buganira n’abatoza ba Gicumbi FC nibwo hagaragajwe ko habaye ikibazo mu mukino baheruka gukina na Police FC, ubwo habaye ikibazo cy’ubwumvikane bucye hagati y’umutoza mukuru n’uwungirije mu gusimbuza.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa Police Fc, umutoza Nduwantare Ismail yari yatangaje ko ibibazo byagaragaye hagati ye na Camarade bicaye ubwabo babiganiraho uburyo byacyemuka kandi ko nta gikuba cyacitse bidakaze.

Nyuma yuko ubuyobozi bwa Gicumbi Fc bwumvise ibitekerezo by’impande Zose bukanongeraho ibyo ubwabo bari bamaze iminsi bibonera n’amaso yabo ndetse banumva, bafashe imyanzuro ikakaye.

Ubuyobozi bwahagaritse umutoza w’ungirije Banamwana Camarade imikino 3 adatoza, bunasaba umutoza Mukuru Nduwantare Ismail gutsinda nibura imikino 2 muri itatu bafite gukina mu minsi iri imbere, harimo umukino wa Mukura vs bazakira, Kiyovu Sport bazasura ndetse n’umukino Gicumbi izakira Espoir Fc.

Kugeza ku munsi wa Gatatu muri ‘Rwanda premier League’ Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16, nta nota na rimwe ifite, ikaba irimo umwenda w’ibitego 6 ikaba iri mu makipe amaze kwinjizwa ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND