RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Umugore yabyaye impanga, nyuma y’iminsi 26 abyaye undi mwana

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/10/2019 11:53
0


Gutwita si ikintu cyoroshye nubwo nyuma umuntu abona umusaruro w’umwana ariko urugendo rwo gutwita ntiruba rworoshye kugeza mu mezi 9 aho umuntu aba asiragira kwa muganga, umunaniro uhoraho n’ibindi bibazo bitandukanye umugore ahura na byo mu gihe atwite. Ibaze noneho kubyara umwana, nyuma y’iminsi 26 ugahita wongera kubyara impanga.



Ibi rero byabaye ku mugore wagize ikibazo akagira nyababyeyi ebyiri zitandukanye aho byashobotse ko abyara impanga nyuma y’iminsi 26 ari ku kiriri cy’umwana yari amaze iyo minsi abyaye.

Arifa Sultana w’imyaka 20 yonyine utuye Bangladesh ni we wahuye n’ibi bintu bikomeye, mu byukuri yabyaye umwana wa mbere ndetse bigenda neza, ariko nyuma y’iminsi 26 abaganga babona ko atwite kandi inda y’imvutsi ari bwo bahise bamubyaza abana babiri b’impanga kandi bafite ubuzima bwiza, byaje kugaragara rero ko Arifa afite nyababyeyi ebyiri zitandukanye.

Nubwo yishimye Arifa ubu aribaza aho azakura ubushobozi burera abana batatu icyarimwe ariko kandi avuga ko Imana yamuhaye ubushobozi bwo kubakuriza munda izanabarera bagakura neza.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND