RFL
Kigali

Clarisse Karasira yashyize hanze indirimbo nshya yibutsa abantu guharanira iherezo ryiza

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:15/10/2019 15:47
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Uzibukirwa Kuki” yibutsa abantu gukora ibyiza bazajya bibukirwaho mu gihe bazaba batakiri ku Isi.



Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 15 Ukwakira 2019, amajwi yayo yatunganyijwe ko  na Jay P mu gihe amashusho yatunganyijwe na AB Godwin.

Nk’uko uyu mukobwa akunze gukora indirimbo zirimo ubutumwa bwigisha rubanda kuzibukira ikibi bagakora icyiza, muri “Uzibukirwa Kuki?” Clarisse Karasira aba yibutsa abantu ko buri wese afite iherezo rye atazatura nk’umusozi akabasaba kwitararika kugira ngo basige inkuru nziza.

Inyikirizo igira iti “wamenye ibyabayeho, ntumenya ibiri imbere  uzaba rugero ki uzasiga nkuru ki? Nuba se utakiriho nyuma y’ubu buzima, ese icyo gihe uzibukirwa ku ki?”
 

Mu kugaragaza ibyo avuga mu mashusho, yakoresheje Siperansiya ukina muri filime ya Seburikoko aho aba agaragara nk’umugore ukize ariko ufite umutima mubi kandi uhohotera abakene bamugana bamusaba ubufasha.”
 

Clarisse Karasira yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze ashingiye ku ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cya zaburi 90:10 handitse ngo “ utwigishe kubara iminsi yacu uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.”

Iyi ndirimbo niyo ya mbere Clarisse Karasira ashyize hanze nyuma y’aho asheshe amasezerano yari afitanye n’uwari umujyana we, Alain Mukuralinda bari bamaranye amezi icyenda mu gihe bari bariyemeje gukorana imyaka itatu.
 

Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi zirimo “Gira neza”, “Twapfaga Iki?”, “Ntizagushuke”, “Komera”, n’izindi.

Clarisse Karasira yibukije abantu kwita ku iherezo ryabo

REBA UZIBUKIRWA KUKI? YA CLARISSE KARASIRA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND