RFL
Kigali

Intambuko ya Mama Nick na Irunga yasize akanyamuneza mu banyamideli –AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/10/2019 15:36
0


Mu ijonjora ry’abanyamideli [Casting] bazakorana na Rwanda Modesty Fashion, umukinnyi wa filime uzwi nka Mama Nick muri filime y’uruhererekane ya City Maid na Irunga biyerekanye mu ntambuko yashimishije abasore n’inkumi bitabiriye iki gikorwa.



Irunga ni umukinnyi wa filime ugezweho muri iki gihe ku bwa filime ‘Bamenya’ inyuzwa kuri shene ya Youtube. Kuwa 13 Ukwakira 2019 we na Mama Nick bari abashyitsi b’Imena mu muhango wo guhitamo abakobwa n’abasore bazobereye mu kumurika imideli bazakorana na Rwanda Modesty Fashion.

Ibi birori byitabiriwe n’abantu 40 bari hagati y’imyaka 15 na 60 bifuza kumurika imideli mu buryo bw’umwuga. Ubwo Akanama Nkemurampaka kajyaga mu mwiherero kugira ngo gahitemo 20 bakomeza, Mama Nick na Irunga biyerekanye mu ntambaro bagaragaza ko kumurika imideli atari ibya bato gusa.

Irunga yahagarukanye ibakwe yerekeza mu muryango ashyira ikiganza mu kirere apepera abitabiriye ababwira ko atashye. Yaje kugaruka mu kanya gato yinjira agenda nk’abanyamideli ibizwi nka ‘Catwalk’. Abari kuri Scheba Hotel yabereyemo ibi birori mu Kiyovu bakoma amashyi ari nako nawe asobekamo gutebya kwinshi.

Abdul Umuyobozi wa Berwa Platnum itegura ibirori bya Rwanda Modesty Fashion, yanahamagawe Mama Nick kwiyerekana abari aho bose bamwakiriza akaruru k’ibyishimo n’amashyi y’urufaya.

Yigaragaje mu ntambuko imenyerewe mu marushanwa ya ba Nyampinga binyura benshi bitabiriye ibi birori biri kuba ku nshuro ya kane.

Ibi birori byasojwe hatangajwe abakobwa babiri n’abasore babiri bahize abandi mu kumurika imideli. Abandi 16 basigaye bazatangazwa mu minsi iri imbere. Ibi birori byubakiye ku ntego y’ubwiza bw’ukwije.

Mukakamanzi Beatha uzwi nka Mama Nick ndetse na Irunga bari abashyitsi b'Imena muri ibi birori

Mama Nick yiyerekana mu ntambuko yanyuze benshi

Umukinnyi wa filime Irunga yishimiwe mu buryo bukomeye

Inkuru n'amafoto: Eric Ruzindana

REBA HANO UKO MAMA NICK NA IRUNGA BASIGIYE AKANYAMUNEZA ABANYAMIDELI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND