RFL
Kigali

Justin Bieber gushyira inzu ku isoko byamwongereye umubare w’abamukurikira

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/10/2019 15:10
0


Nyuma y’iminsi ine gusa ashyize ku isoko inzu ye binyuze mu itangazo yashyize ku rubuga rwa instagram, umubare w’abamukurikira wiyongereye ku buryo ubu bagera kuri miliyoni 120.



Justin Bieber na Hailey iyi nzu bashyize ku isoko iherereye i Beverly Hills. Muri iki gitondo TMZ yanditse ko umwe mu bantu bafite amakuru ahagije kw’igurishwa ry'iyi nzu, yavuze ko Justin Bieber amaze iminsi ari mu biganiro n’abaherwe 5, uzayigereka igiciro kiri hejuru ngo ni we uzayegukana, umwe muri aba baherwe bari mu biganiro na Justin Bieber ngo akomoka mu muryango ikize.


Inyubako yashyize ku isoko

Iyi nyubako ifite ibyumba byo kuraramo 5, ibyo kogeramo 7 n'uruganiriro. Ifite ahashobora gucururizwa inzoga, ahareberwa ama filime, igikoni n’ahafatirwa amafunguro. Nta giciro kizwi gihari cy'iyi nzu yashyizwe ku isoko.

UMWANDITSI:Neza Valens-inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND